Tariki 26 Kamena 2021, ni bwo kompanyi East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yatambukije igitaramo cya mbere cy’iri serukiramuco kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Iki gitaramo cyaririmbye mo umuhanzi Platini wabimburiye abandi bazaririmba mu ruhererekane rw’ibi bitaramo. Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya Gatatu, mu 2019 ryabaye imbona nkubone, 2020 na 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibi bitaramo byatewe inkunga n’ibigo bya Leta n’abikorera barangajwe imbere na Laboratwari y'u Rwanda y 'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.
Igitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival cyahaye
umwihariko kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27.
Cyaririmbyemo abahanzi RDF Military Band, Masamba Intore ndetse na Mariya Yohana baririmbye bashushanya uko urugamba rwo kubohora rwagenze n’intsinzi yari inyotewe.
Igitaramo cya Gatatu cy’iri serukiramuco kizaba tariki 10 Nyakanga 2021 kizaririmbamo umuhanzi Mani Martin. Uyu muhanzi uzaririmba muri ibi bitaramo yanditse kuri konti ye ya Instagram ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki kuzareba igitaramo azakora guhera saa mbili z’ijoro n’iminota 45’ kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko ibi bitaramo
bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda kugeza nibura mu Ukuboza 2021, aho
hitezwemo abahanzi barenga 20 barimo n’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Patient Bizimana n'abandi.
Abahanzi b’ikiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda bazaririmba muri ibi bitaramo barangajwe imbere n’umuhanzi Christ Hat, umuraperi Bushali, Aime Blueston, Yvanny Mpano, Edouce Softman, Naason Solist ndetse na Calvin Mbanda uherutse gusezera muri Label ya The Mane.
Abandi bahanzi bazagaragara muri ibi bitaramo ariko babiririmbye mo mu bihe bitandukanye barimo umuhanzikazi Marina, Alyn Sano, Cyusa Ibrahim na Mani Martin.
Mu 2020, East African Promoters (EAP) yakoze iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo bya “My Talent Live Concert ". Impuzandengo y’amafaranga abahanzi bishyuwe muri “My Talent Live Concert " ari hagati ya 500, 000 Frwa na miliyoni 1, 5 Frw.
Ni mu gihe abaririmbye muri Iwacu Muzika Festival bahawe amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. Bivuze ko igiteranyo cy’amafaranga abahanzi basaruye muri EAP mu 2020 arenga miliyoni 36 Frw.
Ibi bitaramo bifasha abahanzi guhangana n’ingaruka za Covid-19, cyane ko aho bajyaga bakura nko mu bitaramo by’imbona nkubone bitemewe n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Abahanzi bagiye banyuzamo bagakorera ibitaramo ku mbuga zabo, ariko nta mafaranga bakuramo uretse gushimisha abafana babo n’abakunzi babo.
Christ Hat uri mu maboko ya Muyoboke Alex azaririmba
mu bitaramo bya Iwacu Muzika
Umuraperi Bushali ari mu bahanzi bashya bazigaragaza
muri Iwacu Muzika Festival
Naason Solist uherutse gusohora Album yise ‘Nyigisha’ nawe azaririmba mu bitaramo biri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda
Mani Martin ni we muhanzi utahiwe kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika FestivalKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAHIRWE' YA CHRIS HAT
