Uruganda rwo ku murika imideli ruri mu zikomeje kwaguka
umunsi ku wundi mu ngeri zose yaba mu kuyimurika no kuyitunganya. Inzu y’imideli
ya At Umulinga yatangijwe na Chris Gentle umwe mu bahangamideli bahagaze neza
iri mu zikomeje kwitwara neza.
Mu kiganiro Chris nyiri iy’inzu yagiranye na InyaRwanda.com, yatangaje byinshi birimo uko yatangiye iyi nzu mu myaka 6 ishize n'aho igeze ubu
ngubu. Ati:"Inzu y'imideli y'Umulinga yatangiye muri 2016, itangira ari
igitekerezo cyagizwe nanjye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye."
Avuga ko yinjiye mu kwerekana imideli nyuma yo gukomeza
kumva ibyo Perezida Paul Kagame ahora yifuriza abanyarwanda abashishikariza kwihangira umurimo. Ati:"Byari mu rwego
rwo kwihangira umurimo, nk'uko Umukuru w'igihugu na Leta yacu ibidushishikariza,
n'uko nanjye mpitamo gufata iya mbere mu guhanga umurimo, intego n'impamvu yari umuhate wo kumva ko nanjye nk'urubyiruko
ngomba kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyanjye."
Akomeza agira ati: "Nkerekana icyo urubyiruko rushoboye
ndetse nkahanga n'amahirwe ku rubyiruko bagenzi banjye bafite impano zitandukanye
zijyanye n'ibyo nkora, bigatuma nabo bitinyuka bakaba bashobora gukoresha
umwanya n'impano zabo mu kwiteza imbere."
Chris avuga ko ataciwe intege n'uko igishoro cyari gicye, ati "Mu by’ukuri ntabwo navuga ko bitari byoroshye kuko rwari urugendo nari ntangiye mbikunze n'umuhate wo kumva ko ntagomba kwicara ubusa, ariko gushaka Team yo gukorana nayo ntabwo byari byoroshye ndetse no kubona Capital yo gushira mu bikorwa igitekerezo byari ibintu bigoye."
Avuka ko ubu hari icyo amaze kwigezaho ati:"Navuga ko ubu
twishimira intambwe tumaze gutera n’uburyo
n’igitekerezo gikomeje kwaguka. Icy’ingenzi twishimira kuri ubu ni inararibonye
tumaze kugira n'ibyo dukora tumaze kugira n’abantu tumaze kumenyana nabo hirya
no hino mu isi."
Ashimangira ko ibyo bishimira ari byinshi by’umwihariko
kuba barabashije kugera ku ntego yo kugira urubyiruko rundi bafasha ati: "Twishimira
kandi cyane kuba twarabashije gushyiraho umuyoboro (platform) uha amahirwe
urubyiruko rufite impano zitandukanye kuzagura bakabasha kwiteza imbere biturutse muri icyo gitekerezo twagize."
Chris agaruka ku ruganda rw’imideli rwo mu Rwanda uko ruhagaze
none ati: "Uruganda rw'imideli mu Rwanda navuga ko ruri kugenda rwiyubaka buri munsi
kandi rurushaho gutera imbere, akaba ari
intambwe nziza igaragaraza imbaraga n'umuhate twebwe nk'abarubamo turi
gushiramo, bitanga icyizere ko mu gihe gito ibikorerwa iwacu mu Rwanda muri
rusange bizaba biri ku rwego rwiza
kurushaho, ari na ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere."
At Umulinga yatangijwe na Chris Gentle nyuma yo gusoreza
amashuri muri Lycee de Kigali agakomereza muri Amity University ikora imyambaro
ifite umwihariko wa kinyafurika, ikaba yarabaye imbarutso yo gukabya inzozi z’uyu
musore ukiri muto.
Kuri ubu igeze kure aho yambika abantu banyuranye ab'igitsinagabo
n’igitsinagore muri abo harimo umuhanzi The Ben inshuti magara ya Chris,
Muyoboke Alex, Mico The Best n’umugore we yambitse mu bukwe bwabo, Emmy
uherutse nawe gukora ubukwe n'abandi.
Si abo bonyine kuko n’abanyamakuru banyuranye bagenda bambikwa n’iyi nzu y’imideli barimo Luckman Nzeyimana, Emmalito n'abandi. Hari kandi n’abayobozi bo
nzego za Leta zo hejuru bagenda bambikwa na At Umulinga nubwo atifuje
kubatangaza amazina kuko harimo abatabikunda bitewe n’impamvu zabo bwite.
The Ben ni umwe mu bambikwa na At Umulinga inzu y'imideli y'inshuti ye magara Chris Gentle
Mico The Best n'umugore we ni bamwe mu bambikwa na At Umulinga
Emmy n'umugore we n'ababambariye mu bukwe bwabo bose bambitswe na Chris Gentle (At Umulinga)
Luckman Nzeyimana ni umwe mu bambikwa na Chris Gentle muri At Umulinga

Muyoboke Alex nawe yambikwa na At Umulinga
Gabiro Guitar yambaye ishati yatunganirijwe muri At Umulinga
Abantu banyuranye mu birori no mu buzima busanzwe bambikwa na At Umulinga imwe mu nzu z'imideli yatangijwe n'urubyiruko ikomeje guhindura uruganda rw'imideli
