Froome (Team Sky) ari imbere amasegonda 10 ku kuba yatwaye agace. Ararusha amasegonda Adam Yates (Orica-BikeExchange) waje ku mwanya wa kabiri na Briton bakinana ndetse na Joaquim Rodriguez (Katusha) waje ku mwanya wa gatatu.
Nairo Quintana (Movistar) yafashe umwanya 11 aho kugeza ubu ari kurushwa na Froome amasegonda 23 dore ko ku rutonde rusange Quintana ari ku mwanya wa 6. Gusa Alberto Contador (Tinkoff) yongeye gutakaza undi munota umwe(1) n’amasegonda 41” nyuma yaho bamusigiye ku kazamuka ka mbere. Kugeza kuri ubu amaze gusigwa iminota 3 n’amasegonda 12 mu irushanwa rusange.
Greg van Avermaet ukinira BMC ari inyuma ho iminota 25 kuko agace ka munani kari karimo kuzamuka gukabije byatumye atakara cyane no ku rutonde rusange.
Chris Froome wegukanye agace ka munani, niwe wegukanye Tour de France ya 2013 na 2015, kuri ubu akaba ari kurwana no kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro yaryo ya 102 kuva ryakinwa bwa mbere tariki ya 1 Nyakanga 1903
Dore uko bakurikiranye mu gace (Etape) ka 8:
1. Chris Froome (Britain / Team Sky) 4:57:33"
2. Daniel Martin (Ireland / Etixx - Quick-Step) +13"
3. Joaquim Rodriguez (Spain / Katusha)
4. Romain Bardet (France / AG2R)
5. Roman Kreuziger (Czech Republic / Tinkoff)
6. Fabio Aru (Italy / Astana) 7. Adam Yates (Britain / Orica)
8. Alejandro Valverde (Spain / Movistar)
9. Bauke Mollema (Netherlands / Trek)
10. Richie Porte (Australia / BMC Racing)
Dore urutonde rusange nyuma y’uduce umunani:
1. Chris Froome (Britain / Team Sky) 39:13:04"
2. Adam Yates (Britain / Orica) +16"
3. Joaquim Rodriguez (Spain / Katusha)
4. Daniel Martin (Ireland / Etixx - Quick-Step) +17"
5. Alejandro Valverde (Spain / Movistar) +19"
6. Nairo Quintana (Colombia / Movistar) +23"
7. Fabio Aru (Italy / Astana)
8. Tejay van Garderen (U.S. / BMC Racing)
9. Romain Bardet (France / AG2R)
10. Bauke Mollema (Netherlands / Trek)