Chris Brown yatabarije abaturage b'igihugu cya Haiti bari mu kaga

Imyidagaduro - 22/09/2021 9:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Chris Brown yatabarije abaturage b'igihugu cya Haiti bari mu kaga

Hashize iminsi abaturage ba Haiti bari mu kaga ndetse bamwe bajya guhungira mu gihugu cya Amerika aho bari kugera ku mupaka waho bagakubitwa abandi bakaraswa. Ibi nibyo byatumye Chris Brown abatabariza asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo cy'impunzi zabanya-Haiti bakomeje kurengana bazira ubusa.

Chris Brown icyamamare mpuzamahanga mu muziki uzwiho gukunda kuvugira abantu akanagaragaza ibyiyumviro bye ku bintu bigenda biba hirya no hino ku isi, kuri ubu uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya R&B yamaze gutabariza abaturage ba Haiti bari gufatwa nabi kumupaka wa Amerika aho bagiye gushaka ubuhungiro.Ibi yabivuze nyuma y'iminsi abaturage ba Haiti bari kuburira ubuzima bwabo ku mupaka wa Amerika.


Akoresheje urubuga rwe rwa Instagram Chris Brown yagize ati: ''Ndizerako abantu bose bari kubona ibiri kuba kubaturage ba Haiti ku mupaka,abakire bose bari muri iki gihugu bakabaye bari gufasha bariya bantu. Nta mahoro dufite, nta na gahunda dufite yo kuyashaka, bari gufata abanya Haiti bari gufatwa nabi cyane. Ndasaba abantu bose babishinzwe kubikurikirana. Ese muri kubona ibintu biri kuba koko?''


Nyuma yo kuvuga ibi Chris Brown yakomeje yerekana amafoto y'abaturage ba Haiti bari kumupaka wa Amerika aho baje gushaka ubuhungiro nyamara bakakirizwa inkoni n'amasasu.Mu mafoto yagaragaje amensi ni ayerekana abasirikare ba Amerika bari kumafarashi(Horses) aho bari kugenda bakubita abaturage ba Haiti barimo abana bakiri bato,ingimbi hamwe n'abakuru.


Ibi Chris Brown yabitangaje hashize iminsi abaturage benshi bo muri Haiti bari gushaka ubuhungiro muri Amerika, nyuma y'imvururu ziri kubera muri Haiti n'inzara bituma abaturage baho bahunga iki gihugu bakajya gushaka amaramuko mu bindi b'ihugu nkuko BBC yabitangaje.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...