Chris Brown yasabye urukiko ko amateka ye mabi ye na Rihanna atakwifashishwa mu manza nshya aregwamo

Imyidagaduro - 29/04/2026 4:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Chris Brown yasabye urukiko ko amateka ye mabi ye na Rihanna atakwifashishwa mu manza nshya aregwamo

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown, yongeye kwisanga mu nkiko mu rubanza rushya rufitanye isano n’ibirego by’ihohoterwa, aho ari gusaba urukiko ko amateka ye y’icyaha cyo mu 2009 atazongera kuvugwa.

Uyu muhanzi aregwa n’uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwe, uvuga ko mu 2020 yarumwe bikomeye n’imbwa ya Chris Brown ubwo yari mu kazi ke ka buri munsi, bikamuviramo ibikomere bikomeye. Gusa ku ruhande rwa Chris Brown, we n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibyo birego bidafite ishingiro, ndetse ko nta ruhare afite kuri ibyo byabaye.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko abanyamategeko be bamaze kugeza mu rukiko ubusabe bwihariye, basaba ko urubanza rushya rutazashingira ku mateka y’urubanza rwo mu 2009 aho Brown yakubise bikomeye uwari umukunzi we icyo gihe, Rihanna.

Abo banyamategeko bavuga ko kongera kuzana ayo mateka mu rubanza rw’uyu munsi bishobora kuyobya inteko iburanisha (jury), igafata imyanzuro ishingiye ku marangamutima cyangwa ku isura mbi Brown afite mu mateka aho kwibanda ku bimenyetso bifatika by’uru rubanza rushya.

Ni urugamba rukomeye kuri Chris Brown, umaze imyaka myinshi ahanganye n’ingaruka z’amakosa yo mu bihe byashize, aho buri kirego gishya gikunze kugarukwamo amateka ye y’ihohoterwa.

Urubanza ruteganyijwe gutangira muri Kamena 2026, rukaba ruzasobanura niba urukiko ruzemera ko amateka ya Chris Brown atazifashishwa cyangwa niba azakomeza kumukurikirana nk’igicucu kitamuvaho.

Abakunzi b’imyidagaduro n’abakurikirana ubuzima bw’ibyamamare bakomeje guhanga amaso iyi dosiye, bibaza niba Brown ashobora kwigobotora igitutu cy’amateka cyangwa niba azakomeza kubazwa ibyaha bye byo hambere.

Chris Brown yasabye urukiko ko amateka ye mabi ye na Rihanna atazongera kwifashishwa mu manza nshya azaregwamo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...