David Dennis Jr. yagaragaje ibitekerezo bye muri video yasangije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasabye abafana ba Chris Brown kwacyira umuhanzi bakunda uko ari, aho gukomeza gushaka impamvu zo gusobanura cyangwa koroshya ibikorwa byamugizeho igaruka mu myaka yashize.
Dennis Jr. yavuze ko abafana ba Chris Brown bakunze kwirengagiza cyangwa bagashaka ibisobanuro ku bikorwa by’umuhanzi wabo. Mu magambo ye, Dennis Jr. yavuze ko Chris Brown akomeje guhohotera abagore kugeza n’uyu munsi kandi ko atigeze abihagarika.
Ibi byatumye Chris Brown anjya ahandikirwa ibitekerezo kuri iyo video, amusaba gutanga ibimenyetso by’ibyo amushinja.
Chris Brown yamusabye kugaragaza niba hari ibirego cyangwa imanza nshya aregwamo ihohoterwa rikorerwa abagore, ashimangira ko hakwiye gutandukanywa ibirego n’ibikorwa byemejwe n’amategeko.
Dennis Jr. na we yakomeje, abaza Chris Brown niba mu myaka 17 ishize nta mugore yaba yarigeze akubita cyangwa agirira nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Aya makimbirane aje mu gihe Chris Brown akomeje kwandika amateka nyuma y’uko mu gitaramo yakiriye icyemezo cy’ishimwe cyatanzwe n’abadepite bo muri Texas, Venton Jones na Jasmine Crockett.
Nyuma y’uko iki gikorwa cyateje impaka, Jones yaje gusaba imbabazi, mu gihe Chris Brown na we yagaragaje ko atabyishimiye, asubiza icyo gihembo ndetse asaba ko bamurekera ubuzima bwe bwite.

Chris Brown yasabye umunyamakuru ibimenyetso nyuma yo kumushinja guhohotera abagore
