Uyu muhanzi w’injyana ya R&B yahawe iki gihano n’urukiko rwa Southwark Crown Court, aho yitabye ari kumwe n’umutoza we mu miririmbire, Omololu Akinlolu, na we wakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’amezi 12.
Aba bombi bari bemeye icyaha cy’urugomo, affray, gishingiye ku ruhare bagize mu gikorwa cyabereye mu kabyiniro i London muri Gashyantare 2023.
Nyuma yo guhabwa ibihano, Chris Brown yasohotse mu rukiko yakirwa n’urusaku rw’abantu bamwishimiye. Yari yambaye ingofero, amadarubindi n’agapfukamunwa, aherekejwe n’abashinzwe umutekano.
Mbere yo kugera ku modoka y’umukara yari imutegereje, uyu muhanzi yahagaze asinyira umwe mu bari aho. Nyuma yaje no gushyira kuri Instagram Story amashusho yafatiwe mu modoka, agaragaza areba hanze mu idirishya, hanyuma agahindukira akereka kamera ikimenyetso cy’urutoki rwa musumba.
Urukiko rwasobanuye uburemere bw’urugomo
Mu kwisobanura ku mpamvu z’igihano, umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko Chris Brown yakoresheje icupa ry’ikirahure inshuro nyinshi akubita Abe Diaw, harimo kumukubita mu mutwe inshuro ebyiri.
Umucamanza yavuze ko ubwo buryo bwo gukoresha icupa bwari bubi kandi bushobora kuba bwateje ibikomere bikomeye kurushaho ugereranyije n’ibyagaragaye.
Yavuze ko nubwo ibyabaye byamaze igihe gito kandi bitari byateguwe mbere, urugomo rwabaye rukomeye.
Ku ruhare rwa Omololu Akinlolu, umucamanza yavuze ko atari we watangije urugomo, ariko ko yaje kurugiramo uruhare rugaragara kandi rukomeye.
Umucamanza kandi yibukije Chris Brown ko kuba icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.
Mu bindi byasuzumwe mu gutanga igihano, harimo ibikorwa by’ubugiraneza uyu muhanzi yakoze, kuba ari umubyeyi w’abana bane ndetse n’ibyaha by’urugomo yari yarahamijwe mu bihe byashize. Ibyo byaha byafashwe nk’amakuru afite akamaro, nubwo umucamanza yavuze ko byabaye kera.
Igifungo gisubitswe bisobanuye iki?
Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe, mu gihe Akinlolu yahawe igifungo cy’amezi ane na cyo gisubitswe muri icyo gihe.
Ibi bivuze ko bombi batajya muri gereza ako kanya, ariko ko bashobora gusabwa kurangiza ibihano byabo by’igifungo mu gihe bakongera guhamwa n’ikindi cyaha mu gihe cy’umwaka umwe igihano gisubitswe.
Umucamanza yasobanuye ko igihano gisubitswe na cyo ari igihano cy’igifungo, nubwo uwagihamijwe atahita ajyanwa muri gereza.
Yagize ati: “Ntimukibeshye, igihano cy’igifungo gisubitswe na cyo ni igihano cy’igifungo.”
Yongeyeho ko ibihano yatanze ari byo bigufi yabonaga bihuye n’uburemere bw’ibyaha buri wese yakoze.
Aba bombi kandi bategetswe kwishyura buri umwe amapawundi 1.500 yo gufasha mu kwishyura ikiguzi cy’ubushinjacyaha.
Ibi bihano byatanzwe hashingiwe ku mategeko y’u Bwongereza ateganya ko igifungo cy’amezi 12 cyangwa munsi yayo gisubikwa mu bihe biteganywa n’amategeko, keretse iyo hari impamvu zidasanzwe zituma uwahamwe n’icyaha ahita ajyanwa muri gereza.
Umucamanza yavuze ko muri uru rubanza nta mpamvu yabonetse yatuma hatubahirizwa iryo tegeko.



Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe
