Brown yashyize ku kurukuta rwa Instagram Story ifoto ari kumwe na Crockett, aho bombi bari kuri stage, ayiherekeza n’ubutumwa bwo kumushimira ku cyubahiro yamuhaye. Ati: “Urakoze cyane. Ndasaba imbabazi ku ngaruka cyangwa kunengwa ushobora guhura na byo kubera kumpa iki gihembo.”
Brown yakomeje avuga ko atari umuntu wa politiki, ariko ko yishimiye cyane iki cyubahiro yahawe. Ati: “Ntabwo ndi umunyapolitiki, ariko nkora ibintu nishingikirije ku mbaraga n’umwuka w’aho ndi, kandi ndabishimira cyane. Warakoze
Iki cyubahiro cyatanzwe nyuma y’iminsi mike Crockett agaragaye kuri stage mu gitaramo Chris Brown na Usher bakoreye kuri AT&T Stadium ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri.
Muri icyo gitaramo, Crockett yatangaje ko aba bahanzi bombi bari bagiye gushyirwa mu nyandiko za Congressional Record kubera uruhare rwabo mu muziki.
Umudepite wa Texas, Venton Jones, na we yari muri icyo gitaramo, aho yahaye Chris Brown icyubahiro cyatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Texas.
Crockett yavuze ko icyo gihe cyari kigamije kwizihiza umuziki n’umuco by’Abirabura, avuga ko yashakaga ko “ibyishimo by’Abirabura” byandikwa ku mugaragaro.
Inyandiko ya Congressional Record yiswe “Recognizing the Artistry of Chris Brown and Usher Raymond”, igaragaza amateka y’aba bahanzi bombi n’uruhare bagize mu iterambere rya R&B n’umuziki ukunzwe muri rusange.
Icyakora, iki cyubahiro cyahise gitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenze icyemezo cyo guha Brown icyubahiro, bibutsa ibibazo by’amategeko yagiye ahura na byo mu myaka yashize.
Mu 2009, Chris Brown yemeye icyaha cy’ihohotera rikomeye yakoreye Rihanna, wari umukunzi we icyo gihe. Yaje no guhura n’ibindi bibazo by’amategeko mu myaka yakurikiyeho, birimo urubanza rwo mu Bwongereza rujyanye n’ibyabaye mu kabyiniro mu 2023.
Nubwo hari abanenze iki cyemezo, hari n’abandi bagishyigikiye, bavuga ko uruhare Chris Brown yagize mu muziki rushobora gushimirwa mu buryo butandukanye n’amateka ye ajyanye n’amategeko.
Venton Jones, wari witabiriye umuhango wo gutanga icyo cyubahiro, na we yagarutse ku kunengwa kwabayeho. Mu kiganiro yagiranye na The Don Lemon Show, yasabye imbabazi abantu bahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, avuga ko atifuza ko icyo cyubahiro gitera abandi ihungabana cyangwa kubibutsa ibihe bibabaje.
Jones kandi yavuze ko we na Crockett bari batumiwe kugira uruhare muri gahunda yari ifitanye isano no gukangurira abaturage kwitabira amatora.
Mu butumwa bwe, Chris Brown yagaragaje ko yari azi neza impaka zari bube nyuma y’icyubahiro yahawe.
Kugeza ubu, Chris Brown aracyakomeje ibitaramo aimpfatanyije na Usher, mu gihe ategereje igihano azahabwa mu Bwongereza nyuma yo kwemera icyaha cya affray gifitanye isano n’ibyabaye mu kabyiniro mu 2023.


Chris Brown yahawe icyubahiro na Kongere ya Amerika kubera uruhare rwe mu muziki
