Uyu
muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy, yitabye Urukiko rwa Southwark Crown
Court aho yahakanye ibyaha byo kugerageza gukomeretsa Abraham Diaw ku bushake
no ku buryo bubi, mu gitero bivugwa ko cyabereye muri Tape Night Club iherereye
mu gace ka Mayfair i Londres ku wa 19 Gashyantare 2023.
Nk’uko
byatangajwe n’ibiro ntaramakuru PA Media, Chris Brown yemeye amazina ye n’itariki
y’amavuko, maze asubiza avuga ko ahakana icyaha.
Uwo
bareganwa, Omololu Akinlolu, nawe w’Umunyamerika wujuje imyaka 39 uwo munsi,
yahakanye icyaha kimwe.
Aba
bombi baregwa kandi no gukubita no gukomeretsa Abraham Diaw ku buryo bwamuteje
ububabare bukomeye. Chris Brown anaregwa kandi kuba yarafatanwe intwaro itemewe
– ari ryo cupa – ahantu hahurira abantu benshi. Ibyo byaha byo ntibabajijweho
kugira ngo binjire mu muzi, bikazabazwa mu rukiko ku wa 11 Nyakanga 2025.
Abantu
basaga 20 – benshi muri bo bivugwa ko ari abafana ba Chris Brown – bitabiriye
iburanisha bari bicaye mu cyumba cy’urukiko inyuma y’aho baregera.
Uyu
muhanzi w’imyaka 36 yakomeje gutaramira abafana mu rugendo rw’ibitaramo
mpuzamahanga, nubwo yari amaze igihe afunze. Ku wa Kane nijoro mbere y’uko ajya
mu rukiko, yari yataramiye i Cardiff.
Mu
iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, Urukiko rwa Manchester ‘Magistrates’ Court’
rwabwiwe ko Abraham Diaw yari ahagaze ku kabari muri Tape night club ubwo
yakubitwaga inshuro nyinshi n’icupa. Bivugwa ko igitero cyakomeje ahandi muri
uwo muteguro, aho yakubiswe ingumi n’imigeri inshuro nyinshi.
Chris
Brown, uzwi kandi ku izina rya “Breezy,” yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe
iperereza zo mu Bwongereza (Metropolitan Police) ku wa 15 Gicurasi 2025 saa
munani z’ijoro, ari mu mazu ya Manchester’s Lowry Hotel.
Yaje
gufungurwa ku wa 21 Gicurasi, nyuma yo kuva muri gereza ya HMP Forest Bank
iherereye i Salford, Greater Manchester.
Amabwiriza
yo gufungurwa by’agateganyo yasabye ko Brown atanga ingwate y’amapawundi
miliyoni enye (£4 million, angana na $5.4 million), hakiyongeraho indi miliyoni
imwe yari asabwa gutanga mu minsi irindwi. Iyi ngwate igomba kumufasha kongera
kwitaba urukiko, kandi ashobora kuyamburwa niyica ibyo yasabwe.
Urubanza rwe mu muzi ruzatangira kuburanishwa hagati y’Ukwakira 2026, rukazamara iminsi itanu kugeza kuri irindwi.
Chriss
Brown yitabye Urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2025, ahakana ibyo
aregwa