Chris Brown yahakanye ibyaha akurikiranyweho

Imyidagaduro - 21/06/2025 6:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Chris Brown yahakanye ibyaha akurikiranyweho

Umuririmbyi w’Umunyamerika Chris Brown kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2025, yahakanye icyaha aregwa cyo kugerageza gukomeretsa bikabije umuntu, nyuma y’ibyavuzwe ko yagabye igitero akoresheje icupa muri kamwe mu tubari two mu mujyi wa Londres mu 2023.


Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy, yitabye Urukiko rwa Southwark Crown Court aho yahakanye ibyaha byo kugerageza gukomeretsa Abraham Diaw ku bushake no ku buryo bubi, mu gitero bivugwa ko cyabereye muri Tape Night Club iherereye mu gace ka Mayfair i Londres ku wa 19 Gashyantare 2023.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru PA Media, Chris Brown yemeye amazina ye n’itariki y’amavuko, maze asubiza avuga ko ahakana icyaha.

Uwo bareganwa, Omololu Akinlolu, nawe w’Umunyamerika wujuje imyaka 39 uwo munsi, yahakanye icyaha kimwe.

Aba bombi baregwa kandi no gukubita no gukomeretsa Abraham Diaw ku buryo bwamuteje ububabare bukomeye. Chris Brown anaregwa kandi kuba yarafatanwe intwaro itemewe – ari ryo cupa – ahantu hahurira abantu benshi. Ibyo byaha byo ntibabajijweho kugira ngo binjire mu muzi, bikazabazwa mu rukiko ku wa 11 Nyakanga 2025.

Abantu basaga 20 – benshi muri bo bivugwa ko ari abafana ba Chris Brown – bitabiriye iburanisha bari bicaye mu cyumba cy’urukiko inyuma y’aho baregera.

Uyu muhanzi w’imyaka 36 yakomeje gutaramira abafana mu rugendo rw’ibitaramo mpuzamahanga, nubwo yari amaze igihe afunze. Ku wa Kane nijoro mbere y’uko ajya mu rukiko, yari yataramiye i Cardiff.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, Urukiko rwa Manchester ‘Magistrates’ Court’ rwabwiwe ko Abraham Diaw yari ahagaze ku kabari muri Tape night club ubwo yakubitwaga inshuro nyinshi n’icupa. Bivugwa ko igitero cyakomeje ahandi muri uwo muteguro, aho yakubiswe ingumi n’imigeri inshuro nyinshi.

Chris Brown, uzwi kandi ku izina rya “Breezy,” yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza zo mu Bwongereza (Metropolitan Police) ku wa 15 Gicurasi 2025 saa munani z’ijoro, ari mu mazu ya Manchester’s Lowry Hotel.

Yaje gufungurwa ku wa 21 Gicurasi, nyuma yo kuva muri gereza ya HMP Forest Bank iherereye i Salford, Greater Manchester.

Amabwiriza yo gufungurwa by’agateganyo yasabye ko Brown atanga ingwate y’amapawundi miliyoni enye (£4 million, angana na $5.4 million), hakiyongeraho indi miliyoni imwe yari asabwa gutanga mu minsi irindwi. Iyi ngwate igomba kumufasha kongera kwitaba urukiko, kandi ashobora kuyamburwa niyica ibyo yasabwe.

Urubanza rwe mu muzi ruzatangira kuburanishwa hagati y’Ukwakira 2026, rukazamara iminsi itanu kugeza kuri irindwi.

Chriss Brown yitabye Urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2025, ahakana ibyo aregwa



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...