Umunyamerika Christopher Maurice Brown, uzwi cyane nka Chris Brown kizigenza mu muziki mpuzamahanga, ndetse benshi bavugaga ko ariwe uzakurikira Michael Jackson gusa akaza gukomwa mu nkokora n’imyitwarire ye idahwitse, kuri ubu yaciye agahigo kataragira undi muhanzi ku Isi.
Nk’uko Billboard yabitangaje, Chris Brown yamaze kwandika amateka kuri uru rubuga rukora urutonde rw’indirimbo zikunzwe rwa ‘Billboard Hot 100’. Niwe muhanzi wenyine wagize indirimbo kuri uru rutonde mu gihe cy’imyaka 20 yikurikiranije adahagarara. Ni ukuvuga ko kuva yatangira gukora umuziki buri gihe indirimbo ze ziza kuri uru rutonde rujyaho umugabo rugasiba undi.
Chris Brown yaciye agahigo ko kumara imyaka 20 yikurikiranije indirimbo ze ziri kuri Billboard
Ibi byatumye kandi Chris Brown aba umuhanzi wa mbere mu kinyejana cya 21 ugize indirimbo zikunzwe mu gihe cy’imyaka 20 harimo n’izagiye ziza ku mwanya wa mbere. Ibi abikoze mu gihe abandi bahanzi usanga ajya kuri Billboard mu gihe gito cyangwa se ugasanga hari n’umuhanzi umaze imyaka myinshi utaragira indirimbo n'imwe ijya kuri uru rutonde mu gihe Chris Brown we arumazeho imyaka 20 ataruvaho.
Niwe muhanzi wenyine mu kinyejana cya 21 wanditse aya mateka
Aka gahigo agaciye mu gihe indirimbo ze ziri kuri album aherutse gusohora yise ‘11:11’ zirimo ‘Sensational’ yakoranye na Davido, ‘IDGAF’ zinjiye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ku Isi. Chris Brown yanikiriye abarimo Beyoncé, Mariah Carey, Drake n’abandi bagiye bamara igihe kuri Billboard gusa ntibageze aho we yagejeje.