Mu ntangiriro za Gicurasi 2024 ni bwo Diamond Platnumz
yakoranye indirimbo n’abasore bihagazeho mu njyana y’Amapiano muri Afurika y'Epfo ari bo Chley na Khalil Harrison.
Kuva yajya hanze, hamaze gusohoka ‘Challenge’ zayo
ibihumbi harimo n’iyo Juma Jux na Alliah Cool bakoreye mu Rwanda n’inshuti zabo
mu bihe bya BAL.
Muri izo zose harimo kandi iyo Chris Brown yashyize hanze, ibintu byakoze ku mutima wa Diamond Platnumz, avuga ko yishimiye kubyuka abona
umunyabigwi mu muziki abyina indirimbo ye.
Diamond ati: "Amagambo ntabwo yasobanura ibyishimo mfite, ibi
bivuze isi yose kuri njye." Yagaragaje uburyo afata uyu muhanzi nk’uw’ibihe
byose.
Juma Jux na we yagaragaje ko yishimiye ibyo Chris Brown
yakoze arata amashimwe inshuti ye Diamond n’abandi bahanzi bakomeye muri
Tanzania bagaragaje ko binejeje, abo akaba ari Marioo na Rayvanny.

