Amakuru dukesha
ikinyamakuru TMZ avuga ko aba bahanzi batonganye ku wa Kane, ubwo biteguraga
gutaramira abakunzi babo muri Atlanta. Kutumvikana kwabo kwaturutse ku gihe
igitaramo cyagombaga gutangirira, bitewe n’umubyigano w’imodoka wari mu mihanda
ikikije ahagombaga kubera igitaramo.
Amakuru aturuka ku bantu
bari hafi y’aba bahanzi avuga ko Usher yashakaga ko igitaramo gitangira ku gihe
cyari cyateganyijwe, mu gihe Chris Brown we yashakaga ko babanza gutegereza
kugira ngo abafana benshi bari bakiri mu nzira babanze bagere aho igitaramo
cyaberaga.
Ibi byatumye bombi baterana
amagambo, aho umwe mu batangabuhamya yabwiye TMZ ko aba bahanzi bamaze igihe
bahiganwa cyane, nubwo bari kumwe mu rugendo rw’ibitaramo bise R&B Tour.
Ayo makuru kandi avuga ko
kutumvikana kwabo kwatewe ahanini n’ishyari rishingiye ku kumva ko buri wese
ashaka kugaragara nk’uw’ingenzi kurusha undi. Icyakora, aba bantu
ntibatekerezaga ko ibyo bibazo bishobora gutuma urugendo rw’ibitaramo byabo
ruhagarara.
Gutinda gutangira
kw’igitaramo kwababaje bamwe mu bafana bari bamaze igihe bategereje kubona aba
bahanzi ku rubyiniro.
Si ubwa mbere Chris Brown
na Usher bagirana ikibazo. Muri 2023, ubwo Chris Brown yizihizaga isabukuru
y’amavuko, havuzwe ko bagiranye ikibazo nyuma y’uko Brown atangiye guterana
amagambo na Teyana Taylor, bituma Usher agira uruhare mu gutabara no kugerageza
guhosha umwuka mubi.
Kwamamaza kw’uru rugendo
rw’ibitaramo byabo kwari kwitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa R&B, ariko
ibyabaye i Atlanta byongeye guteza impaka ku mibanire y’aba bahanzi bombi.
