Aba bahanzi batangaje ko hiyongereyeho ibitaramo umunani, bituma uru ruzinduko rugera ku bitaramo 59 muri rusange. Ibi bitaramo bishya bizabera mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo East Rutherford, Baltimore, Cincinnati, Columbia, Indianapolis, Atlanta, Los Angeles na Miami.
Ibitaramo bishya bizatangira mu Ukwakira bikageza mu Ukuboza 2026. Abategura uru ruzinduko bavuga ko kongera aya matariki byatewe n’ubwitabire bukomeye ndetse n’inyota abafana bafite yo gukomeza kubona aba bahanzi bombi ku rubyiniro rumwe.
‘The R&B Tour’ yatangiye muri Kamena 2026, aho Chris Brown na Usher bahuriza hamwe indirimbo zabo zakunzwe mu myaka itandukanye. Igitaramo kimara hafi amasaha atatu, aba bahanzi bombi bagasimburana ku rubyiniro mu bice bitandukanye by’igitaramo.
Muri gahunda nshya, harimo igitaramo kizabera i Cincinnati ku ya 24 Ukwakira, ikindi i Baltimore ku ya 17 Ukwakira, mu gihe Los Angeles izakira igitaramo ku ya 16 Ugushyingo, naho Miami ikakira ikindi ku ya 6 Ukuboza 2026.
Uru ruzinduko rwakomeje kwitabirwa cyane muri Amerika ya Ruguru, aho ibitaramo byinshi byagiye byitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki wa R&B.


Chris Brown na Usher bongereye ibitaramo bya ‘The R&B Tour’
