Ibi
bitaramo bizategurwa na sosiyete ya Live Nation, bikazaba bigizwe n’amatariki
33, aho aba bahanzi bombi bazajya basusurutsa abakunzi babo mu buryo bukomeye,
bahuza ibihangano byabo byamamaye mu njyana ya R&B.
Mu
mijyi izagerwamo harimo na Allegiant Stadium iherereye i Las Vegas, aho
bazataramira inshuro ebyiri ku wa 5 no ku wa 6 Nzeri 2026.
Binyuze
mu bufatanye na Global Citizen, hazatangwa $1 kuri buri tike izagurishwa,
igashyirwa mu kigega cya FIFA kigamije guteza imbere uburezi ku Isi.
Kwamamaza
uru rugendo byatangiye mu buryo bwatunguranye, aho aba bahanzi bombi bashyize
hanze amashusho yamamaza ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byateje ibyishimo
n’inyota mu bafana babo.
Ibi
bitaramo bije bikurikira intsinzi ikomeye aba bahanzi bamaze kugeraho. Muri
2024, Usher yakoze ibitaramo bya “Past, Present, Future” byacuruzemo amatike
arenga miliyoni 1.1, mu gihe Chris Brown na we yasozaga “Breezy Bowl XX World
Tour” yinjije hafi miliyoni $300, ikaba ari yo yabaye iya mbere yinjije
amafaranga menshi mu mateka ku muhanzi w’umwirabura ku giti cye.
Chris
Brown, umaze imyaka myinshi ari ku isonga mu muziki wa R&B, azwiho kuba
umwe mu bahinduye iyi njyana, ndetse akenshi agereranywa na Michael Jackson
kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kubyina.
Ku
rundi ruhande, Usher na we ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu muziki
n’umuco muri rusange, aho amaze kugurisha Album zirenga miliyoni 80 ku Isi,
ndetse akagira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza binyuze mu muryango we wa New
Look Foundation.
Abifuza
kuzitabira ibi bitaramo bazatangira kugura amatike guhera ku wa 27 Mata 2026,
mu gihe abazaba bafite amakarita ya Citi bazabona amahirwe yo kuyagura mbere.
Uru rugendo rwa “The R&B Tour” rutegerejweho kuba kimwe mu bitaramo bikomeye bizarananga umwaka wa 2026, aho abakunzi b’aba bahanzi bazabona uburyo budasanzwe bwo kubareba bahuriye ku rubyiniro rumwe.

Chris
Brown na Usher bagiye guhuza imbaraga mu bitaramo bikomeye bya “The R&B
Tour” bizazenguruka Amerika na Canada mu 2026, ibintu byitezweho gusiga amateka
mu muziki wa R&B

Abakunzi
ba R&B bagiye kubona amateka mashya, aho Chris Brown na Usher bazahurira ku
rubyiniro rumwe mu bitaramo 33 bizabera mu bibuga binini birimo na Allegiant
Stadium i Las Vegas
