Imibare yashyizwe ahagaragara na RIAA igaragaza ko Chris Brown agejeje kuri miliyoni 163 z'ibihangano byemejwe (163 million certified units) muri Amerika, arusha Michael Jackson ufite miliyoni 158.5, mu gihe Justin Bieber aza ku mwanya wa gatatu n'ibihangano bingana na miliyoni 153.5.
Abandi bakurikiraho muri uru rutonde ni The Weeknd ufite miliyoni 152.5, Bruno Mars ufite miliyoni 138.5, ndetse na Ed Sheeran ufite miliyoni 119.5.
Ni kimwe mu bikorwa bikomeye Chris Brown agezeho mu rugendo rwe rumaze imyaka irenga 20 mu muziki. Muri icyo gihe, yashyize hanze albums n'indirimbo zakunzwe cyane zirimo Run It!, Forever, No Guidance, Loyal n'izindi zamufashije gukomeza kwiyongera mu mubare w'ibihangano byemejwe na RIAA.
RIAA ni cyo kigo gishinzwe gutanga ibyemezo bya Gold, Platinum na Diamond ku bihangano by'umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashingiwe ku mubare w'ibyagurishijwe no ku mibare y'ibyumviswe binyuze ku mbuga zicuruza imiziki (streaming).


Chris Brown yanditse amateka mashya, ayobora urutonde rw'abahanzi ba R&B/Pop muri Amerika
