Bari bagiye mu ivugabutumwa ndetse bari bagiye mugutsura umubano hagati yindi Chorale ya Nyagatare bitiranwa. Kuwa Gatandatu nimugoroba nibwo igitaramo cyari gitangiye, Penuel Rukurazo ishimisha abaraho, maze mugitamo cyakurikiye Chorale Penuele Nyagatare kubera kunezerwa cyane igabira Inka Penuel ya Rukurazo.
Abayobozi bakuru, umushumba witorero ry'akarere niwe ubanza, hakurikira Regional w'umugi wa Kigali, umushumba wa Paroise ya Nyagatare hamwe numushumba wa paroise ya Rukurazo na Madame we hamwe na Penuel...
Amateraniro abantu bari benshi cyane kuko urusengero rwabaye ruto abenshi bateraniye hanze, maze Regional w’ururembo ADEPR umugi wa Kigali abanjirijwe n’Umushumba kuva mu rukurazo bigisha neza abaraho barafashwa 25 bihanira mu iteraniro rya mbere kuri icyo cyumweru tariki ya 3/08. Nyuma ya saa sita bakoze ikindi gitaramo Evangeliste Rachel arabwiriza, umubare wabihannye bose hamwe ugera kuri 56.
Nkuko ubuyobozi bwa Chorale Penuel ADEPR Rukurazo, budutangarizako bataragera ku ntego bafite yivugabutumwa ryo kugarurira benshi kuri Christo, ariyo mpamvu bagiye gutegura indi Concert bazakorera mu Gakinjiro kuwa 14/09/2014 aho bazafatanya na Chorale Hoziyana nabandi bahanzi batandukanye. Mu gusoza iki kiganiro twagitanye bashimira Imana ko yabanye nabo, bashimira abaterankunga babo, baha nikaze k’umuntu wese wifuza kubatera inkunga ngo bamamaze inkuru ya Yesu Christo.
Patrick Kanyamibwa