Chorale Pastor Bonus yahimbiye Amavubi n’Amagaju indirimbo igiye guhimbaza Yubile y’imyaka 25

Imyidagaduro - 03/05/2026 1:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Chorale Pastor Bonus yahimbiye Amavubi n’Amagaju indirimbo igiye guhimbaza Yubile y’imyaka 25

Chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu yahoze ari KIST-KHI, muri Archdiocese ya Kigali, Paruwasi Cathedrale ya Saint Michel, igiye gukora igitaramo cyo guhimbaza Yubile y’imyaka 25.

Chorale Pastor Bonus yamamaye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana ndetse n’izo ihimbira amakipe yo mu mupira w’amaguru nk’iyo yahimbiye Amavubi Stars ndetse n’iyo yahimbiye Amagaju FC.

Kuri ubu iyi Korali iri mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe. Ibi birori bizabanzirizwa n’Igitaramo yise "Big Sing Concert" kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 9/5/2026.

Chorale Pastor Bonus isanzwe ikora igitaramo ngarukamwaka cyitwa ”Big Sing Concert” kibanda ku ndirimbo zo mu muziki Gatolika (Classic music), kigiye kuba ku nshuro ya 5 ari yo mpamvu icyo kuri iyi nshuro cyiswe ”Big Sing Concert Edition Five".

Kizabera muri Anglican ahazwi nko muri Sainte Etienne hafi neza na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge kikaza gifite umwihariko w’uko kizaba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 iyi Korali imaze ikora ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu ibinyujije mu ndirimbo.

Niyodusenga Benjamin, Umuyobozi wa Chorale Pastor Bonus yabwiye inyaRwanda ko intego yabo ari ukuba urumuri mu kwemera ari byo bita “Lightness in faith” mu Rurimi rw’Icyongereza ngo ku buryo aho uhuriye n’umuririmbyi wa Pastor Bonus yaba uwayiririmbyemo igishingwa muri 2001, 2011, 2021 cyangwa uyirimo ubu, iyo uvuze Pastor Bonus asubiza ”Ligthness in Faith”.

Akomeza avuga ko abakunzi babo babazigamiye ibyiza byinshi muri iki gitaramo ati ”: Tuzabereka ⁠ishusho nshya y'igitaramo mu majwi meza ni’bicurangisho by’ubwoko butandukanye, tuzabariririmbira ⁠zimwe mu ndirimbo za kera zaririmbwe muri Big Sing Concerts zabanje bagiye bakunda cyane ndetse hari n’agaseke k’⁠indirimbo nshya Chorale Pastor Bonus yakoze k’imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe mu Mupira w’Amaguru w’ Rwanda”.

Chorale Pastor Bonus ni imwe mu zikunzwe muri Kiliziya Gotolika kubera imiririmbire yabo yayo myiza ndetse na zimwe mu ndirimbo bamenyekanyemo cyane izo basohoye mu majwi n’amshusho ari zo: Birakomeye gusobanukiwa, Shimwa Mwami wacu n’Amavubi ndetse na zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Big Sing Concerts zabanje nka Ubu ndatamba, Nakushukuru eBwana, Umumararungu, Sinteze kwiheba, Amagaju Fc ...”

Imiryango ya Sainte Etienna ahazabera igitaramo Big Sing Concert V cyo Kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 Chorale Pastor Bonus imaze ishinzwe, izaba ifunguye kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).

Kwinjira muri iki gitaramo ku banyeshuri ni 3,000 Frw, mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, mu manya y’icyubahiro ni 10.000 Frw naho mu mwanya w’icyubahiro cyane ahazwi nko muri VVP ni 20,000 Frw

Ushaka kugura itike ujya ku rubuga www.ibitaramo.com ukareba ahanditse Pastor Bonus Big Sing Concert V, uramutse ucikanywe kugeza ku munsi wa nyuma wazagurira itike yawe ku muryango wa Sainte Etienne aho igitaramo kizaba kibera ku wa 9 Gicurasi 2026

Niyodusenga Benjamin, Umuyobozi wa Chorale Pastor Bonus yavuze ko intego yabo ari ukuba urumuri mu kwemera

Chorale Pastor Bonus yahimbiye Amavubi n’Amagaju indirimbo igiye guhimbaza Yubile y’imyaka 25


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...