Chorale Impanda iraza kwerekana udushya twinshi mugitaramo bakora uyu munsi

- 03/03/2013 7:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Chorale Impanda  iraza kwerekana udushya twinshi mugitaramo bakora uyu munsi

Nkuko benshi babyiteze , Chorale Impanda ya ADEPR SEGEEM iraza kwerekana udushya twinshi uyu munsi mu giterane cyo gushima Imana iza gukorera muri Serena Hotel uyu munsi.

Mu gihe itegerejwe bikomeye n’abakunzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel music), Chorale Impanda irakataje mu myiteguro y’uburyo bunyuranye harimo, kuririmba, gucuranga ndetse no gusenga. Tubibutse ko icyo giterane kiba uyu munsi taliki ya 3/03/2013 muri Serena  guhera sa munani z’amanywa (14h00).

Iyi Chorale kandi iraza kuba irikumwe n’abahanze nka Simon Kabera, Dominic Nic, ndtse na GMI. Abayobozi ba Chorale Impanda batangaje ko uretse n’indirimbo hari n’utundi dushya twinshi Chorale Impanda Ibahishiye kuri uwo munsi.

Kwinjira muri iki gitarami ni ubuntu.

Inkuru dukesha Paulin Ayabba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...