Uyu
mushinga mushya uri mu murongo Chorale de Kigali yihaye wo gutangira gukora
ibitaramo byinshi mu mwaka, bitandukanye n’uko abantu bari basanzwe bamenyereye
igitaramo kimwe gikomeye kizwi nka “Christmas Carols Concert” kiba mu mpera
z’umwaka.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Universe kuri uyu wa Kane, tariki
19 Kamena 2025, Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko
bahisemo gutegura iki gitaramo kugira ngo bifatanye n’abandi mu kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki.
Yagize
ati “Twashatse igitaramo cyihariye twereka abantu uko indirimbo ziririmbwa mu
buryo bw’umwuga, tunereka ubuhanga buri mu muziki. Twatekereje kukigira muri
uku kwezi, dutoranya Kigali Universe nk’ahantu hihariye kandi heza.”
Hodari
yavuze ko igihe cyageze abakunzi babo babasaba kongera ibitaramo mu mwaka, aho
guhagararira gusa ku cy’Ukuboza. Ni bwo Chorale de Kigali yafashe icyemezo cyo
gutangiza ibindi bikorwa bishya birimo iki gitaramo.
Kubera
ubuso buto bwa Kigali Universe ugereranyije n’ahandi basanzwe bakorera nka BK
Arena, bemeje gushyiraho ibiciro birimo: 20,000 Frw, 40,000 Frw, ndetse n’ameza y’ibihumbi 300 Frw.
Hodari
yagize ati “Turashaka kwerekana ko umuziki wanditse ugira agaciro, tukomeza
gutanga ibyishimo ku bantu banyuranye. Turateganya ko iki gitaramo kizajya kiba
buri mwaka.”
Visi-Perezida
wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko imyiteguro igeze kure, ndetse
ko bazaba bari kumwe n’itsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 97, barimo
ab’umwuga n’abafite impano zihambaye mu njyana zose bazakoresha.
Umuyobozi
wa 1:55 AM, Kenny Mugarura yavuze ko biteguye kwakira iki gitaramo byihariye,
cyane cyane mu rwego rwo gukurura n’urubyiruko rusanzwe rukunda umuziki wa
Secular.
Yagize
ati: “Ni igitaramo kihariye mu buryo giteguwe, kizazana impinduka mu buryo
abantu basanzwe babona ibitaramo bya korali. Kigali Universe ni urubuga rwiza
rwo guhuriza hamwe injyana n’ubuhanzi bugezweho.”
Mu
ndirimbo zizumvikanamo harimo iz’amadini cyane cyane izo muri Kiliziya
Gatolika, ndetse n’izindi zamamaye ku rwego mpuzamahanga, zizatuma iki gitaramo
kiba icy’umwihariko mu rugendo rushya Chorale de Kigali yatangiye.
Umunsi
Mpuzamahanga w’Umuziki (Fête de la Musique / World Music Day) wizihizwa buri
mwaka ku itariki ya 21 Kamena, ugamije guteza imbere umuziki mu ngeri zawo
zose, ukozwe n’ababigize umwuga cyangwa abafana b’ikirenga, mu ruhame cyangwa
ahantu hatandukanye hadasanzwe.
Watangiriye
mu Bufaransa mu 1982, utegurwa bwa mbere n’uwahoze ari Minisitiri w’umuco, Jack
Lang, n’umuhanga mu bijyanye n’umuco, Maurice Fleuret, nyuma ukaza gukwirakwira
ku isi hose.
Uko wizihizwa
hirya no hino ku isi:
U
Bufaransa (aho byatangiriye):
•
Abantu baririmba mu mihanda, ku mihanda y’abanyamaguru, mu busitani, mu masoko,
no mu ngo zabo.
•
Hari ibitaramo byinshi by’ubuntu bitandukanye haba mu mijyi minini nka Paris,
Marseille, Lyon n’ahandi.
•
Abahanzi b’ibyamamare baririmbana n’abaturage, igitaramo kikaba cy’umwihariko.
U
Budage:
•
Witabirwa cyane mu mijyi nka Berlin, Hamburg na Leipzig.
•
Ibitaramo biba mu mihanda n’ahandi henshi hadasanzwe.
•
Umuziki w’amoko yose: rock, jazz, classique, techno n’izindi.
Amerika:
•
Hari gahunda yiswe Make Music Day USA.
•
Bikorwa mu mijyi myinshi nka New York, Chicago, Los Angeles, n’ahandi.
•
Aho abantu basanzwe bashyirwa imbere, bashyirwa ku rubyiniro.
•
Haririmbwa mu ngo, mu masitade, ku muhanda, ndetse no mu nsengero.
U
Bushinwa:
•
Mu mijyi nka Beijing na Shanghai habera ibitaramo byagutse.
•
Uyu munsi uhuza umuziki gakondo w’Abashinwa n’uw’isi yose.
•
Hatumirwa abahanzi mpuzamahanga ndetse n’amakorali y’abanyeshuri.
U
Buhinde:
•
Nubwo utaraba umunsi rusange mu gihugu hose, ibigo byigisha umuziki
n’amasosiyete y’abahanzi bategura ibitaramo.
•
Umuziki gakondo n’uw’ubu uhurizwa hamwe mu buryo bw’umwihariko.
Ibihugu
byo muri Afurika:
•
Senegal: Abahanzi bazwi n’amatsinda ya muzika gakondo n’agezweho bafatanya mu
bitaramo.
•
Afrika y’Epfo: Ibirori bibera mu mijyi nko muri Johannesburg na Cape Town,
birangwa n’injyana zitandukanye nka Jazz, kwaito n’izindi.
•
Rwanda: Ntibyari bisanzwe bizihizwa kenshi mu buryo bugaragara, ariko mu myaka
ya vuba hari ibikorwa bikorwa n’amakorali cyangwa ibigo by’umuziki, urugero rwa
Chorale de Kigali muri 2025.
Uyu munsi wizihizwa wubakiye ku ntego yo gufasha abantu kugaragaza impano zabo mu muziki, guhuza abantu banyuze mu njyana zitandukanye, gutuma umuziki uba igikoresho cyo kwimakaza amahoro n’ubumwe, ndetse no kwereka isi ko umuziki ari uburenganzira bwa buri wese, hatitawe ku rwego ariho cyangwa ubushobozi afite.
Perezida
wa Choral de Kigali, Hodari Jean Claude, yatangaje ko biteguye gutanga
ibyishimo muri iki gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki
Visi-Perezida
wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko iki gitaramo kizajya kiba buri
mwaka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubusabe bw’abafana
Umuyobozi wa 1: 55 AM, Kenny Mugarura yatangaje ko nka Kigali Universe bishimiye kwakira iki gitaramo kiri ku rwego rwa Chorale de Kigali
KANDA HANO UREBE IBYARANZE IKIGANIRO CHORALE DE KIGALI YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU