Chorale de Kigali yijeje uburyohe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’umuziki yagize ngaruka mwaka- VIDEO

Imyidagaduro - 19/06/2025 6:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Chorale de Kigali yijeje uburyohe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’umuziki yagize ngaruka mwaka- VIDEO

Chorale de Kigali iri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo bise “Voices Harmony” kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, ahazizihirizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki. Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Universe, kikaba ari inshuro ya mbere iyi korali igiye kuhakorera igitaramo.

Uyu mushinga mushya uri mu murongo Chorale de Kigali yihaye wo gutangira gukora ibitaramo byinshi mu mwaka, bitandukanye n’uko abantu bari basanzwe bamenyereye igitaramo kimwe gikomeye kizwi nka “Christmas Carols Concert” kiba mu mpera z’umwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Universe kuri uyu wa Kane, tariki 19 Kamena 2025, Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko bahisemo gutegura iki gitaramo kugira ngo bifatanye n’abandi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki.

Yagize ati “Twashatse igitaramo cyihariye twereka abantu uko indirimbo ziririmbwa mu buryo bw’umwuga, tunereka ubuhanga buri mu muziki. Twatekereje kukigira muri uku kwezi, dutoranya Kigali Universe nk’ahantu hihariye kandi heza.”

Hodari yavuze ko igihe cyageze abakunzi babo babasaba kongera ibitaramo mu mwaka, aho guhagararira gusa ku cy’Ukuboza. Ni bwo Chorale de Kigali yafashe icyemezo cyo gutangiza ibindi bikorwa bishya birimo iki gitaramo.

Kubera ubuso buto bwa Kigali Universe ugereranyije n’ahandi basanzwe bakorera nka BK Arena, bemeje gushyiraho ibiciro birimo: 20,000 Frw,  40,000 Frw, ndetse n’ameza y’ibihumbi 300 Frw.

Hodari yagize ati “Turashaka kwerekana ko umuziki wanditse ugira agaciro, tukomeza gutanga ibyishimo ku bantu banyuranye. Turateganya ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka.”

Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko imyiteguro igeze kure, ndetse ko bazaba bari kumwe n’itsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 97, barimo ab’umwuga n’abafite impano zihambaye mu njyana zose bazakoresha.

Umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura yavuze ko biteguye kwakira iki gitaramo byihariye, cyane cyane mu rwego rwo gukurura n’urubyiruko rusanzwe rukunda umuziki wa Secular.

Yagize ati: “Ni igitaramo kihariye mu buryo giteguwe, kizazana impinduka mu buryo abantu basanzwe babona ibitaramo bya korali. Kigali Universe ni urubuga rwiza rwo guhuriza hamwe injyana n’ubuhanzi bugezweho.”

Mu ndirimbo zizumvikanamo harimo iz’amadini cyane cyane izo muri Kiliziya Gatolika, ndetse n’izindi zamamaye ku rwego mpuzamahanga, zizatuma iki gitaramo kiba icy’umwihariko mu rugendo rushya Chorale de Kigali yatangiye.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki (Fête de la Musique / World Music Day) wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 21 Kamena, ugamije guteza imbere umuziki mu ngeri zawo zose, ukozwe n’ababigize umwuga cyangwa abafana b’ikirenga, mu ruhame cyangwa ahantu hatandukanye hadasanzwe.

Watangiriye mu Bufaransa mu 1982, utegurwa bwa mbere n’uwahoze ari Minisitiri w’umuco, Jack Lang, n’umuhanga mu bijyanye n’umuco, Maurice Fleuret, nyuma ukaza gukwirakwira ku isi hose.

Uko wizihizwa hirya no hino ku isi:

U Bufaransa (aho byatangiriye):

• Abantu baririmba mu mihanda, ku mihanda y’abanyamaguru, mu busitani, mu masoko, no mu ngo zabo.

• Hari ibitaramo byinshi by’ubuntu bitandukanye haba mu mijyi minini nka Paris, Marseille, Lyon n’ahandi.

• Abahanzi b’ibyamamare baririmbana n’abaturage, igitaramo kikaba cy’umwihariko.

U Budage:

• Witabirwa cyane mu mijyi nka Berlin, Hamburg na Leipzig.

• Ibitaramo biba mu mihanda n’ahandi henshi hadasanzwe.

• Umuziki w’amoko yose: rock, jazz, classique, techno n’izindi.

Amerika:

• Hari gahunda yiswe Make Music Day USA.

• Bikorwa mu mijyi myinshi nka New York, Chicago, Los Angeles, n’ahandi.

• Aho abantu basanzwe bashyirwa imbere, bashyirwa ku rubyiniro.

• Haririmbwa mu ngo, mu masitade, ku muhanda, ndetse no mu nsengero.

U Bushinwa:

• Mu mijyi nka Beijing na Shanghai habera ibitaramo byagutse.

• Uyu munsi uhuza umuziki gakondo w’Abashinwa n’uw’isi yose.

• Hatumirwa abahanzi mpuzamahanga ndetse n’amakorali y’abanyeshuri.

U Buhinde:

• Nubwo utaraba umunsi rusange mu gihugu hose, ibigo byigisha umuziki n’amasosiyete y’abahanzi bategura ibitaramo.

• Umuziki gakondo n’uw’ubu uhurizwa hamwe mu buryo bw’umwihariko.

Ibihugu byo muri Afurika:

• Senegal: Abahanzi bazwi n’amatsinda ya muzika gakondo n’agezweho bafatanya mu bitaramo.

• Afrika y’Epfo: Ibirori bibera mu mijyi nko muri Johannesburg na Cape Town, birangwa n’injyana zitandukanye nka Jazz, kwaito n’izindi.

• Rwanda: Ntibyari bisanzwe bizihizwa kenshi mu buryo bugaragara, ariko mu myaka ya vuba hari ibikorwa bikorwa n’amakorali cyangwa ibigo by’umuziki, urugero rwa Chorale de Kigali muri 2025.

Uyu munsi wizihizwa wubakiye ku ntego yo gufasha abantu kugaragaza impano zabo mu muziki, guhuza abantu banyuze mu njyana zitandukanye, gutuma umuziki uba igikoresho cyo kwimakaza amahoro n’ubumwe, ndetse no kwereka isi ko umuziki ari uburenganzira bwa buri wese, hatitawe ku rwego ariho cyangwa ubushobozi afite.


Perezida wa Choral de Kigali, Hodari Jean Claude, yatangaje ko biteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki 

Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubusabe bw’abafana 

Umuyobozi wa 1: 55 AM, Kenny Mugarura yatangaje ko nka Kigali Universe bishimiye kwakira iki gitaramo kiri ku rwego rwa Chorale de Kigali


KANDA HANO UREBE IBYARANZE IKIGANIRO CHORALE DE KIGALI YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...