Yateguye iri serukiramuco ku
bufatanye n’Ishyirahamwe Nyafurika rigamije guteza imbere muzika ya korali muri
Afurika (African Choral and Gospel Championship, ACGC).
Iri shyirahamwe ryashingiwe mu Mujyi
wa Accra muri Ghana. Nibo bagize igitekerezo cyo kujya bategura iserukiramuco rigahuriza
hamwe korali hagamijwe guhuriza hamwe abantu no kunga abanyafurika binyuze mu
muziki w’amakorali.
Iki gitekerezo bakigejeje kuri
Chorale de Kigali, nka korali imaze gukomera mu ruhando rwa Afurika kuba
yakwakira iri serukiramuco. Bihurirana n’uko u Rwanda ruzwiho kandi rugaragaza
ubushake bwo kwakira inama n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu.
Chorale de Kigali yarabyemeye,
hanyuma bahita basaba uburenganzira bw’aho iri serukiramuco rigomba kubera. Rizabera
mu Intare Arena, muri Car Free Zone no mu Karere ka Musanze kuva ku itariki ya
23 Werurwe kugera ku wa 28 Werurwe 2022.
Kugeza ubu korali z’ibihangange 13
nizo zimaze kwemeza kwitabira iri serukiramuco harimo enye zo muri Ghana
zirimo The Harmonious Chorale yamamaye mu buryo bukomeye, ebyiri zo muri
Nigeria, Togo, Afurika y’Epfo, Uganda, ebyiri zo mu Rwanda n’izindi zahamije
ibigwi muri Afurika.
Shema Patrik wo muri Chorale de
Kigali yabwiye INYARWANDA ko kugeza ubu bakomeje kwakira korali zizaririmba
muri iri serukiramuco ryagutse.
Avuga ko iri serukiramuco rizarangwa
n’umuziki, ibikorwa by’ubukerarugendo, ibiganiro n’ibindi. Ati “Abazaba
bitabiriye iri serukiramuco bazagira ahantu nyaburanga basura nka Musanze, ahantu
ho kwidagadurira nka Mont Kigali, bazenguruke Umujyi wa Kigali n’ahandi."
Shema yavuze ko iri serukiramuco rizanarangwa
n’ibikorwa bizwi nka ‘Master Class’, aho abantu bungurana ibitekerezo ku muziki
nk’abantu baririmba ku giti cyabo, korali n’ibindi.
Yavuze ko iri serukiramuco rizamara
iminsi ine, kandi ko buri mugoroba hazajya haba hari igitaramo. Avuga ko bari
gutekereza gushyiraho uburyo abantu bashobora kugura amatike kugira ngo
bazinjire muri iri serukiramuco.
Shema yanavuze ko muri iri
serumiramuco hazaba irushanwa rizahuza abaririmba ku giti cyabo ariko babarizwa
muri korali, amakorali n’abandi.
Ati “Ntabwo ari ukugira ngo turebe
umuhanga n’umuswa, ariko ni mu buryo bwo kugira ngo iserukiramuco rirusheho
kuryoha no gutuma abantu baryitabira."
Chorale de Kigali bagiye gukora iri
serukiramuco nyuma y’uko ku wa 19 Ukuboza 2022 bakoze igitaramo cyabo bise
“Christmas Carols Concert " ya 2021, bakoreye muri Kigali Arena.
Iki gitaramo cyarimo uburyohe
bw’amajwi atagereranywa ndetse n’ubuhanga buhanitse. Ryabaye ijoro ridasanzwe
n’ibyishimo bihebuje ku bakunzi b’umuziki wa Classique, bataramanye na Chorale
de Kigali.
Cyafashije Abakristu gusingiza Imana
no kwinjira neza mu byishimo bya Noheli. Iki gitaramo Chorale de Kigali
yagihaye umwihariko kuva ku munota wa mbere kugeza gisoje.
Bitandukanye n’indi myaka iyi korali
yaririmbye indirimbo zibyinitse zizwi muri Kiliziya Gatolika, zatumye abantu
bava mu byicaro bagafatanya nabo.
Chorale de Kigali ifatwa nka nimero
ya mbere muri Kiliziya Gatolika yatangaje iserukiramuco ry'indirimbo
Iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa
by’umuziki harimo n’amarushanwa yo kuririmba ku bahanzi n’amakorali


Chorale de Kigali ivuga ko iri
gutekereza gushyiraho uburyo buzafasha abantu kwinjira muri iri serukiramuco


Ku wa 19 Ukuboza 2021, Chorale de
Kigali yemeje abantu mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena

