Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2026, muri Camp
Kigali, kikazaba umwihariko kuko kizahurirana n’isabukuru y’imyaka 60 Chorale
de Kigali imaze ishinzwe.
‘Christmas Carols Concert’ ni igitaramo Chorale de Kigali
isanzwe itegura buri mwaka mu gihe cya Noheli, kikaba gikunze kuba ku cyumweru
kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli.
Kuri iyi nshuro, Chorale de Kigali yateguye ko igitaramo
kizaba umwihariko, aho izaririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane n’abakunzi
bayo mu myaka 13 ishize itangiye gutegura ibi bitaramo.
Abakunzi ba Chorale de Kigali na bo bazagira uruhare mu
guhitamo zimwe mu ndirimbo bifuza ko zazaririmbwa muri iki gitaramo. Ibi
bizatuma igitaramo kiba umwanya wo kongera kwibuka ibihe bitandukanye Chorale
de Kigali yanyuzemo n’indirimbo zakunze gutwara imitima y’abayikurikirana.
Mu ndirimbo Chorale de Kigali yagiye ikundisha abakunzi bayo
harimo ‘Hakuna Mungu kama wewe’, ‘UEFA Champions League Anthem’, ‘Singizwa
Nyagasani’, ‘Niringiye Wowe’, ‘Que ma bouche chante ta louange’, ‘Tungamira’,
‘Everything (Amen)’, ‘Muze mwese dushimire Imana’, ‘Mary’s Boy Child’ na
‘Ab’ijuru baririmba’, n’izindi.
Izi ndirimbo n’izindi Chorale de Kigali yagiye iririmba mu
bihe bitandukanye, zatumye igira umwihariko mu bitaramo bya Noheli, aho benshi
bavuga ko ‘Christmas Carols Concert’ yabafashije gutangira neza ibihe byo
kwizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu.
Chorale
de Kigali imaze imyaka 60 mu muziki n’ivugabutumwa
Chorale de Kigali yatangiye mu 1966, ikaba imaze imyaka 60
ikora umuziki w’amakorali ndetse inakoresha impano z’abaririmbyi bayo mu
bikorwa by’ivugabutumwa.
Ni umuryango udaharanira inyungu watangiye ufite intego yo
guteza imbere umuziki wa Kiliziya no gukoresha indirimbo mu kugeza ubutumwa ku
bantu.
Chorale de Kigali yatangijwe n’abahanga mu muziki bari
barize mu Iseminari, barimo Mbarushimana Léon, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean
Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na
Iyamuremye Saulve, wageze muri Chorale de Kigali nyuma gato y’ishingwa ryayo.
Mu ntangiriro, Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa.
Nyuma, mu 1987, abagore batangiye kwemererwa kuyinjiramo, bituma irushaho
kwaguka no kugira umwimerere mugari mu muziki wayo.
Mu myaka 60 imaze ikora, Chorale de Kigali yagiye yitabira
ibikorwa bitandukanye by’igihugu n’ibya Kiliziya, ndetse igatumirwa mu birori
bikomeye kubera ubuhanga bw’abaririmbyi bayo.
Yagiye kandi isabwa n’ibigo bitandukanye ndetse n’inzego za
Leta guhimba no kuririmba indirimbo zigaragaza amateka n’ibikorwa by’ingenzi
by’igihugu.
Mu bihe bitandukanye, Chorale de Kigali yagaragaye mu Misa
n’ibindi bikorwa byo kwizihiza iminsi ikomeye mu mateka y’u Rwanda, irimo
umunsi w’Ubwigenge, Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Umunsi Mpuzamahanga
w’Abarimu n’indi.
Mu bikorwa by’amateka yagiye yitabira harimo na Yubile ya
Musenyeri Aloys Bigirumwami, yabaye ku wa 3 Kamena 1978, ubwo yizihizaga imyaka
50 amaze ari umupadiri n’imyaka 25 amaze ari umwepiskopi.
Mu 2023, Chorale de Kigali na bwo yateguye ‘Christmas Carols
Live Concert’, igitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 yari imaze itegura
ibitaramo nk’ibi byinjiza abakunzi bayo mu bihe bya Noheli n’Ubunani.
Kuri iyi nshuro, imyaka 60 Chorale de Kigali imaze izaba
umwanya wo kongera kwibuka urugendo rurerure rw’umuziki n’ivugabutumwa, ndetse
no gusangiza abakunzi bayo indirimbo bamaze imyaka bishimira.
Igitaramo cya ‘Christmas Carols Concert’ kizaba ku wa 20
Ukuboza 2026 muri Camp Kigali. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo azatangazwa
mu minsi iri imbere.


Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizahurirana no kwizihiza imyaka 60 ishize babonye izuba

Mu kwifatanya n'abakunzi bayo kwizihiza iyo sabukuru,
Chorale de Kigali irifuza kuzaririmba indirimbo zakunzwe kurusha izindi mu
myaka 13 ishize hategurwa igitaramo nk’iki
