Chorale de Kigali yateguje igitaramo ‘Christmas Carols Concert’ izizihirizamo imyaka 60 imaze ishinzwe

Iyobokamana - 28/09/2026 7:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Chorale de Kigali yateguje igitaramo ‘Christmas Carols Concert’ izizihirizamo imyaka 60 imaze ishinzwe

Chorale de Kigali, imwe mu makorali akomeye kandi amaze igihe kinini mu Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko iri gutegura igitaramo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols Concert’, kizaba umwanya wo kwizihiza imyaka 60 imaze mu rugendo rwo gukorera Imana no guteza imbere umuziki w’amakorali.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2026, muri Camp Kigali, kikazaba umwihariko kuko kizahurirana n’isabukuru y’imyaka 60 Chorale de Kigali imaze ishinzwe.

‘Christmas Carols Concert’ ni igitaramo Chorale de Kigali isanzwe itegura buri mwaka mu gihe cya Noheli, kikaba gikunze kuba ku cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli.

Kuri iyi nshuro, Chorale de Kigali yateguye ko igitaramo kizaba umwihariko, aho izaririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane n’abakunzi bayo mu myaka 13 ishize itangiye gutegura ibi bitaramo.

Abakunzi ba Chorale de Kigali na bo bazagira uruhare mu guhitamo zimwe mu ndirimbo bifuza ko zazaririmbwa muri iki gitaramo. Ibi bizatuma igitaramo kiba umwanya wo kongera kwibuka ibihe bitandukanye Chorale de Kigali yanyuzemo n’indirimbo zakunze gutwara imitima y’abayikurikirana.

Mu ndirimbo Chorale de Kigali yagiye ikundisha abakunzi bayo harimo ‘Hakuna Mungu kama wewe’, ‘UEFA Champions League Anthem’, ‘Singizwa Nyagasani’, ‘Niringiye Wowe’, ‘Que ma bouche chante ta louange’, ‘Tungamira’, ‘Everything (Amen)’, ‘Muze mwese dushimire Imana’, ‘Mary’s Boy Child’ na ‘Ab’ijuru baririmba’, n’izindi.

Izi ndirimbo n’izindi Chorale de Kigali yagiye iririmba mu bihe bitandukanye, zatumye igira umwihariko mu bitaramo bya Noheli, aho benshi bavuga ko ‘Christmas Carols Concert’ yabafashije gutangira neza ibihe byo kwizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu.

Chorale de Kigali imaze imyaka 60 mu muziki n’ivugabutumwa

Chorale de Kigali yatangiye mu 1966, ikaba imaze imyaka 60 ikora umuziki w’amakorali ndetse inakoresha impano z’abaririmbyi bayo mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Ni umuryango udaharanira inyungu watangiye ufite intego yo guteza imbere umuziki wa Kiliziya no gukoresha indirimbo mu kugeza ubutumwa ku bantu. Yabonye ubuzima gatozi mu 1987, nyuma ubwo buryo bwongera kuvugururwa mu 2011.

Chorale de Kigali yatangijwe n’abahanga mu muziki bari barize mu Iseminari, barimo Mbarushimana Léon, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na Iyamuremye Saulve, wageze muri Chorale de Kigali nyuma gato y’ishingwa ryayo.

Mu ntangiriro, Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa. Nyuma, mu 1987, abagore batangiye kwemererwa kuyinjiramo, bituma irushaho kwaguka no kugira umwimerere mugari mu muziki wayo.

Mu myaka 60 imaze ikora, Chorale de Kigali yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye by’igihugu n’ibya Kiliziya, ndetse igatumirwa mu birori bikomeye kubera ubuhanga bw’abaririmbyi bayo.

Yagiye kandi isabwa n’ibigo bitandukanye ndetse n’inzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zigaragaza amateka n’ibikorwa by’ingenzi by’igihugu.

Mu bihe bitandukanye, Chorale de Kigali yagaragaye mu Misa n’ibindi bikorwa byo kwizihiza iminsi ikomeye mu mateka y’u Rwanda, irimo umunsi w’Ubwigenge, Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu n’indi.

Mu bikorwa by’amateka yagiye yitabira harimo na Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami, yabaye ku wa 3 Kamena 1978, ubwo yizihizaga imyaka 50 amaze ari umupadiri n’imyaka 25 amaze ari umwepiskopi.

Mu 2023, Chorale de Kigali na bwo yateguye ‘Christmas Carols Live Concert’, igitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 yari imaze itegura ibitaramo nk’ibi byinjiza abakunzi bayo mu bihe bya Noheli n’Ubunani.

Kuri iyi nshuro, imyaka 60 Chorale de Kigali imaze izaba umwanya wo kongera kwibuka urugendo rurerure rw’umuziki n’ivugabutumwa, ndetse no gusangiza abakunzi bayo indirimbo bamaze imyaka bishimira.

Igitaramo cya ‘Christmas Carols Concert’ kizaba ku wa 20 Ukuboza 2026 muri Camp Kigali. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.

Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko iri mu myiteguro yo gukora igitaramo cyabo ngaruka mwaka bise “Christmas Carols Concert”


Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizahurirana no kwizihiza imyaka 60 ishize babonye izuba


Mu kwifatanya n'abakunzi bayo kwizihiza iyo sabukuru, Chorale de Kigali irifuza kuzaririmba indirimbo zakunzwe kurusha izindi mu myaka 13 ishize hategurwa igitaramo nk’iki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...