Chorale de Kigali yatangije ishuri ry'umuziki - VIDEO

Imyidagaduro - 08/07/2026 5:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Chorale de Kigali yatangije ishuri ry'umuziki - VIDEO

Mu cyumba kimwe cyo mu Ishuri ryo mu Kiyovu, aho benshi baba batekereza ko mu kiruhuko abana baba biruka mu mikino cyangwa bicaye imbere ya televiziyo, humvikana amajwi ya piyano, abana bamwe basoma inota ku rupapuro, abandi bakagerageza gukurikiza injyana ya mwarimu. Ni ishusho igaragaza intangiriro y'urugendo rushya rushobora kuzavamo abaririmbyi, abacuranzi n'abahanzi bazubaka ejo hazaza h'umuziki nyarwanda.

Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali, imwe muri Korali zimaze imyaka myinshi zubatse izina muri Kiliziya Gatolika no mu muziki nyarwanda, yatangije ku mugaragaro ishuri ry'umuziki ryiswe "Music School Summer", rigamije gufasha abana bakiri bato kuvumbura no guteza imbere impano zabo, bakamenya umuziki mu buryo bwa kinyamwuga aho kuwuririmba bawufashe mu mutwe gusa.

Iki gitekerezo kivutse mu gihe ikiruhuko cy'impeshyi ari igihe abana benshi baba bafite umwanya uhagije wo kwiga ibishya, ariko nanone kikaba igihe bashobora gushukwa n'imyitwarire itari myiza. Chorale de Kigali ivuga ko yashatse guhindura icyo kiruhuko umwanya wo kubaka impano n'ejo hazaza.

Perezida wa Chorale de Kigali, Mireille Umwali Rugwizangoga, yavuze ko uru rugendo rutatangiriye kuri uyu munsi kuko imyaka ishize bakoranaga n'abana mu bitaramo bya "Christmas Carols Concert", ariko bakabona ko hakiri icyuho cyo kubigisha umuziki mu buryo bwimbitse.

Yagize ati "Twahereye cyera dukorana n'abana mu bitaramo bya 'Christmas Carols Concert', ariko ntabwo twagiraga abana twigisha umuziki mu buryo bwa siyansi yawo, kugirango bamenye ngo inota baririmba riba ryanditse aha. Ubu ni byo baje kwiga, harimo gucuranga, kuririmba n'ibindi."

Mu myaka yashize, abana bifuzaga kuririmba muri ibyo bitaramo bigishwaga indirimbo bakazifata mu mutwe. Ubu ariko intego yaragutse. Ahubwo bashaka ko umwana amenya gusoma inota, gusobanukirwa amategeko y'umuziki no kuwubyaza umusaruro nk'ubumenyi buzamufasha mu buzima bwe bwose.

Rugwizangoga avuga ko umuziki atari impano yo kuririmba gusa, ahubwo ari n'igikoresho gifasha umwana gukura neza mu mitekerereze no mu myigire.

Ati "Turagira ngo twigishe abana bakiri bato batangire bakunde umuziki. Umuziki ntabwo ufasha mu kumenya umuziki ubwawo gusa, ahubwo unafasha no kwagura ubwonko bw'abana, bityo bikanabafasha no kwiga amasomo yandi basanzwe biga. Mu bihugu biteye imbere usanga umuziki bawushyira imbere..."

Abana bari kwakirwa muri iri shuri bagabanyijemo ibyiciro bitatu; abafite imyaka hagati ya 5 na 8, abafite hagati ya 8 na 12, ndetse n'abafite imyaka iri hagati ya 12 na 16.

Mu masomo bahabwa harimo kwiga solfège, kuririmba no gucuranga ibikoresho bitandukanye birimo piyano, violon, gitari na saxophone. Ni amasomo agamije gutuma umwana amenya umuziki awusoma, awumva kandi awukora mu buryo bwa kinyamwuga.

Ku babyeyi, iri shuri ntabwo ari ahantu abana bigira umuziki gusa, ahubwo ni n'igisubizo ku kibazo cy'uko abana bamara ibiruhuko.

Jean Paul Tuyishime, umwe mu babyeyi bafite abana biga muri iri shuri, yavuze ko iki gitekerezo cyari kimaze igihe cyifuzwa n'ababyeyi benshi.

Yagize ati: "Iki gitekerezo cyari kimaze igihe mu mitima y'ababyeyi. Mu kiruhuko gifasha abana kutayoba cyangwa ngo bashukwe n'imyitwarire mibi, ahubwo bakamara igihe biga ikintu gifite akamaro."

Yongeraho ko umuziki utubaka impano gusa, ahubwo unagira uruhare mu kuzamura ubushobozi bw'umwana mu bindi byigwa.

Avuga ati "Umuziki utezimbere impano z'abana kandi ukanafasha imyigire yabo kubera uburyo ukangura imitekerereze. Ushobora no gutegura abaririmbyi b'ejo hazaza bazinjira muri Chorale de Kigali."

Nubwo iri shuri ryatangijwe nk'igikorwa cy'impeshyi, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buvuga ko atari gahunda y'igihe gito. Ni umushinga uzajya uba buri mwaka, ndetse hari n'icyerekezo cyo kwagura ibikorwa hakazavuka ishuri ry'umuziki ryigisha n'abantu bakuru bifuza kwinjira mu rugendo rwo kwiga umuziki.

Hari indi ntego ikomeye iri inyuma y'uyu mushinga; kubaka Korali y'Abana ya Chorale de Kigali.

Rugwizangoga asobanura ko bashaka gutegura abana bafite ubumenyi buhagije ku buryo bazajya bashobora kuririmba mu bitaramo bikomeye bya Chorale de Kigali, bitandukanye n'uko byakorwaga mbere aho hifashishwaga abana baturukaga mu mashuri atandukanye.

Ati "Yego! Ni ho biganisha. Turashaka gutegura abana ku rwego bazabasha kuririmba muri concerts. Mbere twakoraga n'abana bo mu mashuri asanzwe, ariko twabonye ko bafite inyota yo kwiga umuziki. Ubu turashaka ko bawumenya neza, ntibawufate mu mutwe gusa, ahubwo bamenye amategeko yawo n'ibimenyetso byose biwugenga."

Mu gihe umuziki ukomeje gufatwa nk'urwego rutanga akazi, rugatanga uburere ndetse rukaba n'ururimi ruhuza abantu, gahunda nk'iyi ya Chorale de Kigali ishobora kuba imwe mu mbuto zizatanga umusaruro mu myaka iri imbere.

Abana bari kwiga uyu munsi gusoma inota rya mbere, bashobora kuzaba ari bo bazaririmba ku rubyiniro rw'ejo, cyangwa bakavamo abarimu b'umuziki, abacuranzi n'abahanga bazakomeza kubaka umusingi w'umuziki nyarwanda.


Perezida wa Chorale de Kigali, Mireille Umwali Rugwizangoga yatangaje ko batangije iri shuri ry’umuziki ku bakiri bato bagamije gutegura Korali y’abana

Abanyeshuri batangiye kwigira mu ishuri rya École Privée Marie Auxiliatrice (EPMA)


Abana biga ibikoresho binyuranye by’umuziki birimo kwiga solfège, kuririmba no gucuranga ibikoresho bitandukanye birimo piyano, violon, gitari na saxophone

KANDA HANO UBASHE KUREBA: CHORALE DE KIGALI YATANGIJE ISHURI RY’UMUZIKI KU BANA

VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda.com



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...