Iki gitaramo cyahuje abahanzi
b’abanyempano n’abaririmbyi b’inzobere mu muziki wa kera n’uwa none, cyabereye
mu muryango mpuzamahanga w’abakunda umuziki, kikaba cyagize uruhare rukomeye mu
gusubiza Abanyarwanda mu rugendo rw’amateka y’umuziki w’isi, uhereye ku
bikoresho bya kera cyane kugeza ku bihangano by’iki gihe.
Cyari kigamije kugaragaza amateka y’ivuka
n’ihindagurika ry’umuziki kuva mbere ya Kirisitu kugeza ku muziki w’iki gihe.
Cyateguwe mu buryo bwa kinyamwuga, gihuriza hamwe injyana, amateka, ubuhanzi,
imyambarire n’inkuru ya muzika mu ngeri zayo zose.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo
abayobozi bakomeye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Nyakubahwa
Antoine Anfré, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier
Nduhungirehe, hamwe n’abakunzi ba muzika baturutse imihanda yose.
Igitaramo cyatangiye ahagana saa moya n’igice
z’ijoro, hatangwa icyubahiro ku muziki wo mbere ya Kirisitu. Aha, abahanzi nka
Dieudonné Murengezi na João bashimishije abantu mu bihangano bikomoka ku myaka
ibihumbi 3 mbere ya Yezu, harimo gucuranga ku mwirongi wa “Divje Babe” wo muri
Slovenia, indirimbo ya kera cyane yitwa Hurrian Hymn No. 6 yo muri Mesopotamia
(1400 BC), ingoma z’Abashinwa ndetse n’indirimbo yo mu Bugereki (Seikilos
Epitaph) ibarwa mu ndirimbo za mbere zanditswe.
Igice gikurikiraho cyibanze ku muziki
wabayeho nyuma ya Kirisitu, aho Chorale de Kigali yaririmbye mu buryo bwuje
ubuhanga nk’indirimbo Salve Regina (1050 AD) n’uduce twa Messiah twa Handel
turimo I know that my Redeemer Liveth (Adeline Tecla), The People That Walked
in Darkness (Ambika Sixte) na Hallelujah Chorus, hamwe n’iyakunzwe ku isi yose
ya UEFA Champions League.
Mu gice cy’umuziki wo mu gihe cya Klasiki
n’igihe cy’Aba-Romantique, Chorale de Kigali n’abashyitsi batandukanye
baririmbye ibihangano by’abahanzi b’ibihe byose nka Mozart, Giuseppe Verdi,
Rossini, Offenbach, Carl Maria von Weber, ndetse na Frédéric Chopin.
Harimo indirimbo zakunzwe nka Caro Mio
Bene ya Giuseppe Giordani (Monique), La Calunnia ya Rossini (Fidele), ndetse na
Funiculi Funicula ya Luigi Denza (Isaac, Gilbert na Eric), n’iyakunzwe cyane mu
ndirimbo za gisirikare zo mu Butaliyani O Surdato ’nnammurato’ yaririmbwe na
Aristide Uyisenga.
Mu gice cy’umuziki w’iki gihe, haririmbwe
indirimbo zifite ubusobanuro bukomeye nk’Ave Maria ya Vladimir Vavilov (Adeline
& Philmine), I Feel Pretty ya Leonard Bernstein (Rosine Mujawamariya),
ndetse n’iz’Abanyarwanda nka Nsigaye nkumbura uwo nakunze ya Cyprien Rugamba,
Turate Rwanda, Nyamurangwa n’impuhwe na Imihigo yacu na Charles Mudahinyuka.
Abandi bahanzi bagaragaye ni Cedrick,
waririmbye Theme from Schindler’s List, Groove Blues n’indirimbo ya gikirisitu
Amen, hamwe na Rosine, Simbi, Gemaine n’abandi benshi bari bashyize hamwe
imitima n’amajwi yabo mu ndirimbo nka Vierge Marie.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa
Chorale de Kigali, Jean Claude Hodari, yavuze ko iki gitaramo cyari gisubiza
icyifuzo cy’abafana.
Avuga ati “Abakunzi bacu bamaze igihe
batwifuriza gukorana igitaramo kindi kitari icy’iminsi mikuru ya Noheli.
Twabonye ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki ari amahirwe yo kongera guhura nabo,
tukishimira aho umuziki wageze kandi tukabibereka mu buryo butandukanye.”
Yongeyeho ko ubwitange, imyitozo
n’ikinyabupfura cy’abaririmbyi aribyo byatumye igitaramo kigenda neza.
Ni imwe mu ma-chorale akunzwe cyane mu
Rwanda no hanze yarwo, bitewe n’ubuhanga, uburyohe bw’amajwi n’ubutumwa
butangwa binyuze mu muziki.

Abahanzi ba Chorale de Kigali baririmba mu
gitaramo “Voices in Harmony” mu ijoro ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
w’Umuziki
Abagize Chorale de Kigali bemeje ko
umuziki ari ururimi rusangiye n’abantu bose
Jean Claude Hodari, Perezida wa Chorale de
Kigali, yashimiye abafana n’abagize uruhare muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyahuje abahanzi
b’abanyempano n’abaririmbyi b’inzobere mu muziki wa kera n’uwa none
Iki gitaramo cyateguwe ku rwego rwo hejuru
na Chorale de Kigali, cyabaye igihamya ko umuziki uhuza ibihe, imico n’amateka

Iki gitaramo cyashimangiye ko u Rwanda rwihagazeho mu bijyanye n’ubuhanzi n’umuco w’umuziki w’isi yose
BARIRIMBYE INDIRIMBO YAMAMAYE NKA 'U RWANDA RW'EJO RUZAMENYA GUSOMA'
CHORALE DE KIGALI YARIRIMBYE INDIRIMBO 'GUSAAKAARA' MU RWEGO RWO KWIBUKA BURAVAN
KANDA HANO UREBE CHORALE DE KIGALI IRIRIMBA INDIRIMBO YAMAMAYE IZWI NKA 'CHIQUITITA'
