Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki

Iyobokamana - 14/06/2025 6:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki

Mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuzi uba buri mwaka ku itariki ya 21 Kamena, Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo gikomeye yise “Voices in Harmony”, kizaba gishingiye ku muziki w’umwimerere uzasusurutsa abazitabira.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Bigango Valentin, Visi Perezida wa Chorale de Kigali, yavuze ko bahisemo kwita igitaramo “Voices in Harmony” bitewe n’icyo gisobanuro gikomeye cy’ihuriro ry’amajwi y’umuziki wubakitse, utuje kandi unezeza amatwi, bityo ukaba ujyanye no kwizihiza uyu munsi mukuru w’isi w’umuziki.

Yagize ati “Ibyo rero byaraduhamagaye cyane bituma twiyemeza kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza uwo munsi bityo dutegura iki gitaramo twise “Voices in Harmony”. Iri zina rero rijyanye n’uko indirimbo zigize igitaramo zubatse, zinyuze amatwi kandi zituje, mbese ku buryo bukwiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki.”

Igitaramo kizaba kirimo Chorale de Kigali yonyine, nk’uko Bigango yabivuze, kuko bifuza kucyubakira ku ndirimbo n’ubutumwa by’iyi korali ifite umwimerere udasanzwe mu muziki wa korali mu Rwanda.

Ati “Chorale de Kigali izaririmba yonyine kubera ko mu gutegura iki gitaramo twifuje kucyubakira ku muziki w’umwimerere wa Chorale de Kigali, umuziki bigaragara ko tutajya tubona akanya gahagije ko kuwugeza ku badukunda.”

Iki gitaramo kizamara amasaha agera kuri ane, kizabera ku rwego ruhambaye rugaragaza imitegurire myiza inogeye ijisho n’ugutwi.

Ku bantu batazabasha kukitabira cyangwa kugikurikira ako kanya, Bigango yavuze ko kizashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ku buryo bizorohera buri wese ushaka kukireba nyuma.

Muri iki gitaramo, hazacurangwa indirimbo ‘Classique’ zakunzwe ku isi hose nk’iz’abahanga Mozart, Handel n’abandi, ndetse n’indirimbo nyafurika n’iz’umwimerere nyarwanda nk’Imihigo yacu (Ruzamenya Gusoma), Turate Rwanda, n’izindi zizatanga ibyishimo.

Iki ni igitaramo cy’imbonekarimwe, cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro umuziki nk’ururimi mpuzamahanga ruhuza abantu bose.

Igitaramo “Voices in Harmony” kizabera kuri Kigali Universe mu Mujyi wa Kigali. Kizaba ari urubuga rwo guhura n’umuziki wiyubashye, ugaragaza ubwiza bwa korali yo mu Rwanda ihora igaragaza ubuhanga n’ubunyamwuga.

 

Chorale de Kigali yatangaje ko igiye gukora igitaramo gikomeye yise “Voices in Harmony” kizaba gishingiye ku muziki w’umwimerere uzasusurutsa abazitabira 

Chorale de Kigali yavuze ko yateguye iki mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuzi uba buri mwaka 

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Kamena 2025 mu gihe cy’amasaha ane

KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CHORALE DE KIGALI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...