Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Bigango Valentin, Visi Perezida wa
Chorale de Kigali, yavuze ko bahisemo kwita igitaramo “Voices in Harmony”
bitewe n’icyo gisobanuro gikomeye cy’ihuriro ry’amajwi y’umuziki wubakitse,
utuje kandi unezeza amatwi, bityo ukaba ujyanye no kwizihiza uyu munsi mukuru
w’isi w’umuziki.
Yagize
ati “Ibyo rero byaraduhamagaye cyane bituma twiyemeza kwifatanya n’isi yose mu
kwizihiza uwo munsi bityo dutegura iki gitaramo twise “Voices in Harmony”. Iri
zina rero rijyanye n’uko indirimbo zigize igitaramo zubatse, zinyuze amatwi
kandi zituje, mbese ku buryo bukwiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki.”
Igitaramo
kizaba kirimo Chorale de Kigali yonyine, nk’uko Bigango yabivuze, kuko bifuza
kucyubakira ku ndirimbo n’ubutumwa by’iyi korali ifite umwimerere udasanzwe mu
muziki wa korali mu Rwanda.
Ati
“Chorale de Kigali izaririmba yonyine kubera ko mu gutegura iki gitaramo
twifuje kucyubakira ku muziki w’umwimerere wa Chorale de Kigali, umuziki
bigaragara ko tutajya tubona akanya gahagije ko kuwugeza ku badukunda.”
Iki
gitaramo kizamara amasaha agera kuri ane, kizabera ku rwego ruhambaye
rugaragaza imitegurire myiza inogeye ijisho n’ugutwi.
Ku
bantu batazabasha kukitabira cyangwa kugikurikira ako kanya, Bigango yavuze ko
kizashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ku buryo bizorohera buri wese
ushaka kukireba nyuma.
Muri
iki gitaramo, hazacurangwa indirimbo ‘Classique’ zakunzwe ku isi hose nk’iz’abahanga
Mozart, Handel n’abandi, ndetse n’indirimbo nyafurika n’iz’umwimerere nyarwanda
nk’Imihigo yacu (Ruzamenya Gusoma), Turate Rwanda, n’izindi zizatanga
ibyishimo.
Iki
ni igitaramo cy’imbonekarimwe, cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro umuziki
nk’ururimi mpuzamahanga ruhuza abantu bose.
Igitaramo
“Voices in Harmony” kizabera kuri Kigali Universe mu Mujyi wa Kigali. Kizaba
ari urubuga rwo guhura n’umuziki wiyubashye, ugaragaza ubwiza bwa korali yo mu
Rwanda ihora igaragaza ubuhanga n’ubunyamwuga.
Igitaramo "Voices in Harmony" kirabura
iminsi mike!
Ese wamaze kugura ikite? Yigure hakiri kare
bityo ntuzacikwe ! #VoicesInHarmony
#ChoraleDeKigali
pic.twitter.com/M7lEgxFk6X
Chorale
de Kigali yatangaje ko igiye gukora igitaramo gikomeye yise “Voices in Harmony”
kizaba gishingiye ku muziki w’umwimerere uzasusurutsa abazitabira
Chorale
de Kigali yavuze ko yateguye iki mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose mu
kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuzi uba buri mwaka
Iki
gitaramo kizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Kamena 2025 mu gihe cy’amasaha
ane
KANDA
HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CHORALE DE KIGALI