Iki
gitaramo cyiswe “Voices in Harmony (VH)” kizaba ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena
2026, kibere mu Nzu Mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)
ku Kimihurura, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Abifuza
kuzacyitabira bamaze gutangira kugura amatike binyuze kuri telefoni bakanda *669*19#
cyangwa banyuze ku rubuga rwa Sinc Events. Hari ibyiciro bitatu by’amatike
birimo irya 15,000 Frw, irya 25,000 Frw ndetse n’irya 35,000 Frw.
Iki
gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri giteguwe na Chorale de Kigali ku munsi
mpuzamahanga wahariwe umuziki. Ni gahunda igamije kuzirikana uruhare rw’umuziki
mu buzima bw’abaturage, no gukomeza guteza imbere umuco wo gukunda no
gusigasira umuziki uhimbanywe kandi uririmbwa mu buryo bw’ubuhanga.
Mu
mwaka ushize wa 2025, igitaramo nk’iki cyabereye muri Kigali Universe, aho
cyitabiriwe n’abakunzi benshi ba Chorale de Kigali banyuzwe n’ibihangano
byatanzwe muri uwo mugoroba.
Muri
uyu mwaka, abazitabira bazanyurwa n’umwihariko w’indirimbo zatoranyijwe. Ubuyobozi
bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko gahunda y’uyu mwaka izibanda cyane ku
muziki wa ‘classique’ wo mu bihe bitandukanye, ariko kandi hakanumvikanamo
indirimbo nyarwanda zakunzwe kuva kera, zateguwe muri iyo njyana yihariye
izwiho gutanga ubutumwa n’ubwiza bw’umuziki bidasanzwe.
Ni
igitaramo gitegerejwe nk’umwanya mwiza wo guhuza abakunda umuziki nyarwanda
n’uw’amahanga uririmbwa mu buryo bwa korali, mu mwuka wo gusangira ibyishimo no
kwizihiza umuziki nk’ururimi ruhuza abantu batandukanye.
Umunsi
Mpuzamahanga w’Umuziki watangiye kwizihizwa mu Bufaransa mu 1985 mbere yo
gukwira mu bindi bihugu by’u Burayi no ku yindi migabane y’Isi.
Kugeza
ubu wizihizwa mu bihugu birenga ijana, aho ibikorwa bitandukanye by’umuziki
bikorwa hagamijwe guha agaciro abahanzi no kwegereza abaturage ibihangano
byabo.
Mu
Rwanda, kwizihiza uyu munsi byatangiye mu 2011 ku bufatanye n’Ikigo
cy’Abafaransa mu Rwanda (Institut Français du Rwanda), aho ibikorwa bya mbere
byabereye ku Kimisagara byibanda cyane ku muziki wa kizungu.
Chorale
de Kigali ivuga ko yiyemeje gukomeza kugira uyu munsi umwe mu mwihariko wayo,
itegurira abakunzi b’umuziki ibitaramo bibibutsa ubwiza n’agaciro by’umuziki wa
classique, by’umwihariko uwaririmbwe mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi
zitandukanye.
Igitaramo
cya “Voices in Harmony” kizaba ari amahirwe ku bakunzi b’umuziki wo kuruhuka,
gutekereza no kwidagadura mu buryo bwuje ubuhanga, mu ijwi rimwe rya Chorale de
Kigali ikomeje kubaka izina mu ruhando rw’umuziki wa korali mu Rwanda.
C

Chorale
de Kigali ivuga ko izakora iki gitaramo ku wa 21 Kamena 2026 ku Kimihurura mu
Mujyi wa Kigal
