Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima yakumbuje abantu ijuru mu ndirimbo nshya - VIDEO

Iyobokamana - 21/04/2025 5:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima yakumbuje abantu ijuru mu ndirimbo nshya - VIDEO

Korali Ababyeyi ya ADEPR Muhima yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Hirya,’ ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, bwibutsa abashavuye ko atari ko bizahora kuko bazabaho banezerewe iteka nibagera mu ijuru.

Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima ni korali ikorera umurimo w'Imana wo kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo ku itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhima. Yavutse mu mwaka wa 1997 ikaba imaze imyaka 28 mu murimo w'iyogezabutumwa. Igizwe n’abaririmbyi barenga 100 barimo abagabo n’abagore.

Umwe mu bayobozi b'iyi Korali, Uwamahoro Jeannine, yabwiye InyaRwanda ko hirya bavugaga mu ndirimbo nshya bashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Mata 2025, ari hirya y'ubuzima busanzwe abantu babayemo muri iki gihe. Ati: "Twibutsaga abantu ko muri iyi si atariho iwacu n'ubwo duhari ariko duhari nk'abacumbitsi."

Yakomeje agira ati: "Turimo tuributsa abantu bashavujwe n'amakuba yo mu isi ko hirya y'ubu buzima, hirya y'uyu mubabaro hari ubuzima bw'umunezero. Nitugera mu ijuru tuzishima, tuzanezerwa, nta mibabaro, nta gupfa nta gupfusha."

Uwamahoro yavuze ko bahimbye iyi ndirimbo bagamije gukumbuza abantu ijuru. Bayihimbye bayobowe nijambo ry'Imana riboneka muri Bibiliya, by'umwihariko muri Matayo:24 hakangurira abantu kuba maso.

Muri iyi ndirimbo hari aho Ababyeyi baririmba ngo "Umunsi umwe tuzirirwa mu Isi ntituyiraremo, umunsi umwe tuzayiraramo twe kuyirirwamo,..."

Iyi Korali ifite amateka akomeye mu myaka 28 imaze mu bikorwa by'ivugabutumwa dore ko yavutse tariki 8 Nyakanga mu 1997. Aba babyeyi bahamya ko igitangaza cya mbere Imana yabakoreye ari uko yabahaye Kristo kandi ikabagura haba mu buryo bw'umubare ndetse no mu bw'imiririmbire. Bavuga ko batangira byari bigoye cyane, ari abagore gusa ariko Imana iza kubazanira n'abagabo batangira gukorana umurimo. Batangiye ari abagore 7, ariko ubu iyi korali igizwe n'abaririmbyi 113.

Chorale Ababyeyi irasaba abakunzi bayo bose kubasengera cyane no gusura umuyoboro wabo wa YouTube witwa "Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima," aho bazabona indirimbo zabo zose bakazisangiza n’abandi.

Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima yashyize hanze indirimbo nshya ikumbuza abantu ijuru

Bamaze imyaka 28 bavuga ubutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana

Nyura hano urebe indirimbo 'Hirya' ya Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...