Kugera
i Kigali kwa Chella ni ukwesa umuhigo yari yiyemeje mu mezi ashize, ubwo
yavugaga ko azagaruka gushyigikira ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation.
Uyu
muhanzi yaherukaga i Kigali tariki 31 Nzeri 2025, ubwo yakirwaga n’abana bo
muri uwo muryango ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, bakaririmbana
zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.
Icyo
gihe Sherrie Silver yamuganirije ku gikorwa cye, maze Chella amwizeza ko
azagaruka amushyigikiye mu bikorwa bye.
Mu
minsi ishize, Sherrie Silver ubwe yahamirije itangazamakuru ko Chella yemeye
kuzitabira “The Silver Gala”, ibintu byatumye abafana be mu Rwanda bategereza
n’amatsiko uru rugendo.
Si
ubwa mbere Chella ageze mu Rwanda. Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, yari
yitabiriye ibikorwa by’umuco n’umuziki mu Karere ka Rubavu, mbere y’uko agaruka
mu Mujyi wa Kigali muri Nzeri 2025.
Ubu
noneho agarutse nk’umuhanzi uzaririmba mu birori bikomeye bikurikirwa
n’abanyamuziki n’abanyacyubahiro bo mu nzego zitandukanye.
Chella: Umuhanzi
wavuye mu buzima busanzwe akagera ku rwego mpuzamahanga abikesha indirimbo ‘My
Darling’
Chella
ni umwe mu bahanzi b’ubu b’igihe gito bagaragaje impinduka zikomeye muri
Afrobeat. Yavukiye kandi akurira mu muryango usanzwe, aho umuziki utari ikintu
cyo kwidagadura gusa, ahubwo cyari ubuzima bwimbitse.
Akiri
muto yatangiye kuririmba mu birori byo mu mashuri no mu midugudu, maze
yigarurira abantu kubera ijwi rye ryiza n’ubuhanga mu miririmbire. Nubwo yari
afite imbogamizi z’ubushobozi, ntiyacitse intege. Chella yahise aba umwe mu
bahanzi bakiri bato bazamuka bafite imirongo ifite ubutumwa, ikubiyemo
urukundo, imihangayiko n’inzozi z’ejo hazaza.
Urugendo
rwe rw’ubuhanzi rwatangiye kuzamuka ubwo yatangazaga ‘mixtapes’ zagiye zikundwa
cyane ku mbuga za muzika, byatumye izina rye ritangira kumenyekana ku rwego
mpuzamahanga. Nyuma y’imyaka yo guhangayika, yagize amahirwe yo gukora
indirimbo “My Darling” yamuhinduriye byose.
Iyi
ndirimbo, ifite imirongo ivuga ku rukundo rw’ukuri n’ubwitange, yahise
imenyekana ku isi yose, ikora ku mitima y’abakunzi b’umuziki kubera amagambo
yayo y’umwimerere n’amajwi atuje. Chella yayikoze afatanyije na Producer
Jaybeat, umenyerewe mu gutunganya injyana za Afrobeat ziri mu buryo bugezweho.
“My
Darling” yamuhesheje miliyoni z’abayumvise kuri Spotify, YouTube na Apple
Music, ndetse iba imwe mu ndirimbo zakoze amateka muri Afurika y’i
Burasirazuba. Ku mbuga nka TikTok, yahinduye abantu benshi gukora ‘challenges’
zayo, bituma Chella amenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Kuva
ubwo, uyu muhanzi yakomeje gukorana n’abandi bahanzi bakomeye, kwitabira
ibitaramo byo hanze y’igihugu no gukundwa n’abafana mu bice bitandukanye
by’isi.
Umuziki
wa Chella ni uruvangitirane rwa Afrobeat, Pop, R&B na Soul, rufite
umwihariko mu guhuza injyana z’umuco gakondo wa Afurika n’amajwi agezweho.
Yivugira ko abahanzi nka Fela Kuti, Burna Boy, Wizkid na Asa ari bo bamuhaye
icyerekezo.
Indirimbo
ze zigaruka ku rukundo, ubuzima, n’ibibazo by’abantu basanzwe, ariko zose
zigatambutsa ubutumwa bwubaka. Abafana be bamushima kuba ashyira mu ndirimbo ze
amagambo y’ukuri kandi akoraho imitima.
Chella
yatangaje ko ari gutegura album ye ya mbere y’ibihe byose, izaba iriho amajwi
mashya n’ubutumwa buhishura impano ye nyayo. Avuga ko izaba irimo ubufatanye
n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, bigamije kumufasha kwagura imbibi
z’umuziki we.
Uretse
umuziki, Chella ari no kwinjira mu bikorwa byo gutoza urubyiruko, gufasha
impano nshya no guteza imbere ubugiraneza. Afite gahunda yo gufungura ishuri
rito ry’umuziki rizafasha urubyiruko rutishoboye kubona amahirwe yo kwiga
umuziki ku buntu.

Chella
yari ageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yitabiriye ibirori ‘The Silver
Gala’ biba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 muri BK Arena
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYASH NA NYASH’ YA CHELLA
