Charly na Nina na Dj Pius bamaze kwikura muri Salax Awards

Imyidagaduro - 06/02/2019 1:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Charly na Nina na Dj Pius bamaze kwikura muri Salax Awards

Charly na Nina ndetse na DJ Pius ni bamwe mu bahanzi bari batoranyijwe ngo bazitabire amarushanwa yo guhatanira ibihembo bya Salax Awards7, gusa kuri ubu bamaze gusezera muri iri rushanwa.

Rwema Dennis ureberera inyungu z'aba bahanzi aganira na Inyarwanda.com yavuze ko bamaze gusezera muri Salax Awards kubera imitegurire yayo mibi. Yagize ati "Twe twari  twishimiye iki gikorwa ni nayo mpamvu twitabiriye ndetse turanasinya ariko uburyo basohoye ibyiciro ntabwo twemeranyije nabo. Twe twaganiriye nabo tubereka aho bakoze amakosa ariko nta bushake bafite bwo kuyakosora ni yo mpamvu twahisemo kwikura mu bintu byabo."

Rwema Dennis ahamya ko atarumva impamvu batoye icyiciro cy'amatsinda yakoze neza mu myaka itatu ishize ntibashyiremo Charly na Nina kandi ari abahanzikazi bakoze cyane muri iyo myaka nk'itsinda. Abajijwe niba badasanga ari itegeko ko nta muhanzi ugomba kujya ahantu harenze hamwe yabwiye Inyarwanda.com ko icyo atari ikibazo kuko hari n'abari ahantu hatatu bityo ko asanga batakabuze muri iki cyiciro.

Dj Pius

Uhereye i buryo; Rwema Dennis, Charly, Nina na Dj Pius 

Uyu mugabo yabajijwe n'umunyamakuru niba bagerageje kuvugana n'abantu bo muri AHUPA itegura iri rushanwa atangaza ko bavuganye ariko akabona nta bushake na buke bafite bwo gukosora amakosa bakoze bityo bakaba bahisemo kwikuramo kimwe na Dj Pius nawe utemeranya n'abashyize abantu mu byiciro uko babikoze. Dj Pius yari umwe mu bahanzi bahataniraga igihembo cy'umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat (Best Afrobeat) mu gihe Charly na Nina bo bahatanaga mu cyiciro cya Best Female Artist.

Ku kijyanye no kwandika basezera Rwema Dennis yatangarije Inyarwanda.com ko batagombaga kwandika cyane ko batigeze bandika igihe babashyiragamo. Kugeza ubu byitezwe ko tariki 8 Gashyantare 2019 ari bwo abahanzi batanu muri buri cyiciro bazamenyekana hakazavamo uzegukana igikombe muri buri cyiciro. Uzegukana igikombe azahabwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000 Frw mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...