Nk'uko bigaragara ku mpapuro zamamaza ibi bitaramo bya Charly na Nina, biteganyijwe ko bizatangira tariki 8 Gicurasi 2019 kugeza tariki 7 Kamena 2019. Iki gihe cy’ukwezi aba bahanzikazi bazaba bataramira mu bigo biherereye mu turere 8 ari two; Muhanga, Huye, Rwamagana, Ngoma, Rusizi, Karongi, Musanze na Rubavu. Ibi bitaramo byatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).
Mu kiganiro na Nina umwe mu bagize iri tsinda yahamirije Inyarwanda.com aya makuru, icyakora atubwira ko byinshi birimo amatariki n’ibigo bazasura bazabitangaza mu minsi iri imbere cyane ko banafitanye ikiganiro n’abanyamakuru. Yatangaje ko ari gahunda bihaye yo gufasha barumuna babo by’umwihariko abakobwa bakiri mu mashuri yisumbuye.
Charly na Nina bagiye gukora ibitaramo bizenguruka u Rwanda
Nina yagize ati " Urumva hari abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, nka bakuru babo tugomba gukora uko dushoboye tukabaganiriza tukabagira inama yewe tukanabataramira cyane ko benshi baba basanzwe bakunda umuziki." Ubutumwa aba bahanzikazi bazajya batanga mu bitaramo byabo higanjemo ubutumwa bwo kubakangurira gukunda ishuri, kwirinda inda zitateganyijwe, gufata indyo yuzuye ndetse no kwirinda SIDA.
Ubu butumwa ni bwo aba bahanzikazi bazajya batanga mu bigo bazataramiramo mu gihe cy’ukwezi bagiye kumara bazenguruka ibigo binyuranye bya hano mu Rwanda. Charly na Nina batangarije Inyarwanda.com ko iki ari kimwe mu bikorwa batekerezaga kuva na mbere ariko iki akaba ari cyo gihe nyacyo cyo kugikora. Bashimiye bikomeye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union) wabateye inkunga muri ibi bitaramo bagiye gukora.