Uyu
muhanzi wakunzwe n’abatari bacye mu ndirimbo “Amakuru” aherutse gutangaza
umuzingo mushya w’indirimbo 8 yise “Humura” kuri ubu akaba yatangiye kugenda
ashyira hanze izo ndirimbo zigize album ye nshya.
Ku
ikubitiro, Charles Kagame yashyize hanze indirimbo yise “Humura” yanitiriye iyi
album avuga ko izindi ndirimbo zizaherekeza iyi kuri album arimo azikoraho
ndetse mu minsi iri imbere nazo zitangira kujya hanze.
Yabwiye
Inyaranda ko “Ni album y’indirimbo 8, izindi zizaza. Ndi kuzikora muri studio
kandi zifiteho n’izo mfatanyije n’abandi bahanzi nzakorana nabo mu Rwanda, ndateganya
kuza gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda.”
Iyi
album izaba igizwe n’indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana cyane ko mu mwaka
wa 2020 yabwiye InyaRwanda ko kuba yarahisemo uyu mujyo byari isezerano yari
yarahaye Imana.
Icyo gihe yageze ati: "Kuba ntarakoze muzika isanzwe ngakora Gospel ni uko ari umuhigo nahigiye Imana nkiri muto ko nzayiririmbira kandi nkaba mbikora nta nyungu runaka mbishakamo uretse kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo."

Umuhanzi Charles Kagame yashyize hanze indirimbo "Humura" yitiriye album ye nshya
Reba amashusho y'indirimbo "Humura" ya Charles Kagame
