Uyu muhango wabereye ahitwa Intonna Heritage Farm i Kilgoris, mu Ntara ya Narok, aho wahuje umuryango wa Ruto, abayobozi bakuru n’abandi bantu bakomeye muri Kenya.
Muri uyu muhango, hagaragaye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wungirije Aden Duale, Minisitiri Kipchumba Murkomen, Guverineri wa Nairobi Johnson Sakaja, Senateri Karen Nyamu, Depite Phelix Odiwuor uzwi nka Jalang’o, Depite Linet Toto uhagarariye abagore muri Bomet ndetse na Esther Passaris uhagarariye abagore muri Nairobi.
Jalang’o yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu bayobozi bageze ahabereye uyu muhango, bigaragara ko benshi bari bambaye imyambaro ihuje. Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubukungu bw’Ubuhanzi, Fikirini Jacobs, na we yashimiye Charlene Ruto, amwita “Comrade” ndetse amwifuriza ibyiza kuri uyu munsi w’ingenzi.
Charlene yagaragaje umwambaro wiganjemo umuco nyafurika
Charlene Ruto na we yagaragaje bimwe mu byaranze uyu muhango, ashyira amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram. Yari yambaye ikanzu ndende kandi nziza yari igizwe n’umwenda w’icyatsi ndetse n’undi mwenda ufite ibishushanyo biranga umuco nyafurika. Igice cyo hejuru cy’ikanzu cyari icyatsi, mu gihe igice cyo ku nda kumanuka kikagira ibishushanyo bigera hasi.
Uyu muhango wa Koito ubaye mu gihe Charlene Ruto ari kwitegura kubana n’umushoramari ukomoka muri Tanzania witwa" Isaya Yunge"

Isaya Yunge ni muntu ki?
Isaya Yunge ni umushoramari mu ikoranabuhanga ukomoka muri Tanzania, akaba afite ibikorwa bitandukanye byibanda ku ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ni we washinze kandi akaba Umuyobozi Mukuru wa Goodsam Technologies, ndetse akaba n’umwe mu bashinze Smart Kaya LLC, ikigo gikora ibisubizo by’ikoranabuhanga bigamije gufasha ingo zo muri Afurika gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bugezweho.
Yunge yigeze gushyirwa ku rutonde rwa Forbes Africa 30 Under 30, ndetse mu 2018 ahabwa Queen’s Young Leaders Award kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga. Charlene na Yunge bari baragize umubano wabo ibanga, mbere y’uko amakuru y’uko basezeranye atangira kumenyekana.
Koito ni iki?
Koito ni umuhango gakondo ukorwa n’Abakalenjini, ugamije guhuza imiryango y’umukobwa n’umusore mbere y’ubukwe. Muri uyu muhango, imiryango y’impande zombi irahura, ikaganira ku bijyanye n’itangwa ry’inkwano ndetse ikemeza intambwe ziganisha ku ishyingirwa.
Koito kandi irangwa n’imbyino n’ibirori by’umuco, imyambaro gakondo, amafunguro n’indi mihango gakondo. Ni umwanya wo guhuza imiryango no kurinda umuco w’Abakalenjini.
Kuri Charlene Ruto, uyu muhango wabaye intambwe ikomeye mu rugendo rugana ku bukwe bwe, unahuza umuryango we n’abayobozi bakomeye muri Kenya bari bitabiriye ibirori byabereye i Kilgoris.






Umudepite wa Lang’ata, Phelix Odiwour uzwi cyane nka Jalang’o, Guverineri wa Nairobi Johnson Sakaja, Esther Passaris na Karen Nyamu nabo bari bari i Kilgoris mu birori bya Koito bya Charlene Ruto.
