Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, mu gihugu cya Pologne hasojwe irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational ryabaga ku nshuro ya 12.
Miss Umuratwa Anitha Kate wari uhagaririye u Rwanda ntiyigeze abasha kugera muri 24 beza b’irushanwa.
Irushanwa kandi wabonaga ko amahirwe yose ari mu ruhande rw'abakobwa bo muri Afurika ykuko nko mu gihe bari bageze kuri 24 beza b’irushanwa harimo batatu bo muri Africa.
Barimo umukobwa wari uhagaririye Kenya, Africa y'Epfo na Namibia. Kugeza muri batanu ba mbere umugabane w'Afurika wari ugifitemo babiri aribo uwo muri Africa y'Epfo na Namibia, byagaragaraga ko ikamba rigenda rigana kuri uyu mugabane.
Ni nako byaje gusoza kuko Chanique Rabe yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021. Uyu mukobwa yagaragiwe n’umukobwa wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya mbere na Thato Moshele wo muri Africa y'Epfo wabaye igisonga cya kabiri.

Chanique Rabe abaye umukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Supranational avuye ku mugabane w’Africa.

Umunya-Namibia Chanique Rabe yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021
