Kuba u Rwanda ruri mu nkangara ka gatatu (Drawing Pot) imwe na Congo, Sudan na Uganda, bivuze ko muri ibi bihugu nta n’imwe izaba iri kumwe n’Amavubi mu matsinda.
Akanama gategura CHAN 2018 kemeje ko imijyi izakira irushanwa ari: Casablanca (Group A), Marrakech (Group B), Tangier (Group C) and Agadir (Group D). Umukino wa nyuma uzakinirwa kuri Mohamed V Complex iri i Casablanca.
U Rwanda rwabonye itike kuwa 12 Ugushyingo 2017 nyuma yo gukuramo Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego 3-2. Umukino Ubanza niwo watanze uyu musaruro i Addis Ababa.
Dore uko udukangara duteye:
Pot1: Maroc, Angola, Ivory Coast na Libye
Pot2: Cameroun, Guinea, Nigeria na Zambia
Pot3: Congo, Ouganda, Rwanda na Soudan
Pot4: Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mauritania na Namibia