Champagne: Ikigero cya alcohol cyemerewe kuzamuka kigera kuri 15%

Utuntu nutundi - 13/09/2026 4:34 PM
Share:
Champagne: Ikigero cya alcohol cyemerewe kuzamuka kigera kuri 15%

Abakora Champagne mu Bufaransa bemerewe by’agateganyo gukora iyi nzoga ifite alcohol igera kuri 15%, mu gihe ubusanzwe igipimo ntarengwa cyari 13%.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubushyuhe bukabije n’amapfa byibasiye agace ka Champagne bigatuma imizabibu igira isukari nyinshi cyane. Iyo isukari ibaye nyinshi mu mizabibu, mu gihe cyo gutunganya divayi umusemburo uyihinduramo alcohol, bityo igipimo cya alcohol kikaba gishobora kwiyongera.

Ihuriro ry’abakora Champagne mu Bufaransa, Comité de Champagne, ryatangaje ko iki cyemezo kidasanzwe kizakoreshwa ku musaruro w’uyu mwaka gusa.

Nubwo igipimo ntarengwa cyazamuwe kikagera kuri 15%, ntabwo bivuze ko Champagne yose izaba ifite alcohol ingana na 15%. Abahagarariye uru ruganda babwiye BBC ko bishoboka ko ari umubare muto cyane w’inzoga zizarenza gato igipimo gisanzwe cya 13%, zikagera hafi kuri 13,1% cyangwa 13,2%.

Uyu mwaka, isarura ry’imizabibu muri Champagne ryatangiye mu ntangiriro za Kanama, rikaba ryabaye iryatangiriye kare kurusha ayandi yose yigeze kubaho muri aka karere.

Comité de Champagne yavuze ko umwaka wa 2026 uzibukwa nk’umwe mu myaka itandukanye cyane mu mateka y’aka karere, bitewe n’imbeho ikabije yabaye mu mpeshyi, igihe imizabibu yatangiye kurabya hakiri kare ndetse n’ubushyuhe bukabije bwagaragaye inshuro eshanu mu gihe cy’impeshyi.

Stéphane Vignon, ukora Champagne mu gace ka Verzenay, yabwiye ikinyamakuru The Times ko ikirere gisa n’icya Mediterane kiri kugenda cyerekeza mu majyaruguru. Yavuze ko ibihe nk’ibi bidashobora kubaho buri mwaka, ariko ko bishoboka ko bizongera kubaho.

Jane Anson, umwanditsi w’inkuru zerekeye divayi, yavuze ko kuba Champagne ishobora kugira alcohol nyinshi bitazaba ngombwa ko bikurura abaguzi, kuko muri iki gihe abantu benshi bagenda bakunda ibinyobwa bifite alcohol nke.

Umusaruro w’imizabibu wa 2026 ntutegerejwe kugezwa ku isoko mbere ya 2028, kuko Champagne igomba kumara nibura amezi 15 itunganywa kandi isaza mbere yo kugurishwa.

Maxime Toubart, umwe mu bayobozi ba Comité de Champagne, yavuze ko uko ubushyuhe bw’isi bukomeza kwiyongera bishobora gutuma ibihe nk’ibi bidakomeza kuba ibintu bidasanzwe, ahubwo bikazaba ibisanzwe mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byibasiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere muri uyu mwaka, aho ubushyuhe bukabije bwagiye butera inkongi nini z’imiriro.

Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iri gutuma ubushyuhe bwo ku isi bwiyongera, bigatuma iminsi y’ubushyuhe bukabije iba myinshi kandi ikarushaho gukaza umurego.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...