Chameleone yatumiye aba Perezida babiri mu gitaramo cye

Imyidagaduro - 05/10/2026 7:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Chameleone yatumiye aba Perezida babiri mu gitaramo cye

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatumiye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu gitaramo cye yise ‘Chameleone Unlimited’ giteganyijwe kubera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala.

Chameleone yatangaje ko yifuza ko aba bayobozi bombi bazitabira iki gitaramo, nubwo kugeza ubu nta n’umwe muri bo urabyemeza ko azakitabira.

Joseph Mayanja wamamaye nka Chameleone yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro na Barista Timo binyuze kuri TikTok Live.

Chameleone yavuze ko nyuma yo kugaragara ari kumwe na Perezida Samia Suluhu Hassan, yahisemo kumutumira mu gitaramo cye, ndetse anatumira Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.

Ati: “Mperutse kugaragara ndi kumwe na Perezida Samia, mu gihe abandi bahanzi bamwe baba bashaka kwifotozanya n’abadepite babo. Ubu namutumiye [Perezida Samia] hamwe na Perezida w’u Burundi mu gitaramo cyanjye cya Lugogo. Nta n’umwe uremeza ko azaza.”

Ubutumire bwa Chameleone buje nyuma y’uko amaze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’aba bayobozi bombi.

Muri Kanama 2026, uyu muhanzi yahuye na Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Kizimkazi ryabereye muri Zanzibar.

Chameleone yari mu bahanzi bitabiriye iri serukiramuco, ndetse nyuma yaryo yashimiye Perezida Samia ku bw’uburyo yakiriwe muri Tanzania. Perezida Samia yitabiriye umuhango wo gusoza iri serukiramuco wabaye ku wa 14 Kanama 2026.

Ku rundi ruhande, Chameleone na Perezida Évariste Ndayishimiye na bo basanzwe baziranye. Mu Ukuboza 2025, Perezida w’u Burundi yakiriye uyu muhanzi mu ngoro ya Ntare Rushatsi i Bujumbura.

Muri icyo gihe, Chameleone yagejeje kuri Perezida Ndayishimiye ibitekerezo bye ku buryo yakomeza kugira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Burundi. Mu byo yagaragaje harimo igitekerezo cyo kubaka ‘Studio’ igezweho yajya ifasha urubyiruko rufite impano muri muzika, ndetse yafunguye Radio.

Uretse kuba Chameleone ari gutegura iki gitaramo yifuza ko cyitabirwa n’aba Perezida bombi, ‘Chameleone Unlimited’ ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe n’abakunzi b’umuziki muri Uganda.

Ku ikubitiro, Chameleone yari yatangaje ko iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 4 Ukuboza 2026.

Gusa muri Gicurasi 2026, uyu muhanzi yahisemo guharira King Saha kugirango abone amahirwe yo kuhakorera igitaramo cye yise ‘Kings Love Entertainment’.

Icyo gihe Chameleone yavuze ko kuba yahinduye gahunda bitavuze ko igitaramo cye gihagaritswe, ahubwo ko yashakaga indi tariki.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Barista Timo, Chameleone yongeye kugaragaza ko Lugogo Cricket Oval ikiri mu hantu hateganyijwe kubera ‘Chameleone Unlimited’. Nubwo bimeze bityo, ntiyatangaje tariki nshya iki gitaramo kizaberaho.

Niba Perezida Samia Suluhu Hassan na Perezida Évariste Ndayishimiye bazitabira iki gitaramo, bizamenyekana nyuma y’uko bombi bazemeza ubutumire bwa Chameleone.

Chameleone aherutse guhindura itariki y'iki gitaramo kugirango aharire King Saha mu rwego rwo kumufasha


Jose Chameleone yatumiye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu gitaramo cye cya ‘Chameleone Unlimited’ kizabera i Lugogo muri Kampala, nyuma yo guhura na we mu iserukiramuco rya Kizimkazi ryabereye Zanzibar muri Kanama 2026


Jose Chameleone yatumiye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu gitaramo cye cya ‘Chameleone Unlimited’. Uyu muhanzi asanzwe afitanye umubano na Ndayishimiye, kuko mu Ukuboza 2025 yamwakiriye i Ntare Rushatsi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...