Chameleone yatangaje ko yifuza ko aba bayobozi bombi
bazitabira iki gitaramo, nubwo kugeza ubu nta n’umwe muri bo urabyemeza ko
azakitabira.
Joseph Mayanja wamamaye nka Chameleone yabigarutseho mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro
na Barista Timo binyuze kuri TikTok Live.
Chameleone yavuze ko nyuma yo kugaragara ari kumwe na
Perezida Samia Suluhu Hassan, yahisemo kumutumira mu gitaramo cye, ndetse
anatumira Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.
Ati: “Mperutse kugaragara ndi kumwe na Perezida Samia, mu
gihe abandi bahanzi bamwe baba bashaka kwifotozanya n’abadepite babo. Ubu
namutumiye [Perezida Samia] hamwe na Perezida w’u Burundi mu gitaramo cyanjye
cya Lugogo. Nta n’umwe uremeza ko azaza.”
Ubutumire bwa Chameleone buje nyuma y’uko amaze kugaragara
mu bikorwa bitandukanye by’aba bayobozi bombi.
Muri Kanama 2026, uyu muhanzi yahuye na Perezida Samia
Suluhu Hassan ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Kizimkazi ryabereye muri
Zanzibar.
Chameleone yari mu bahanzi bitabiriye iri serukiramuco,
ndetse nyuma yaryo yashimiye Perezida Samia ku bw’uburyo yakiriwe muri
Tanzania. Perezida Samia yitabiriye umuhango wo gusoza iri serukiramuco wabaye
ku wa 14 Kanama 2026.
Ku rundi ruhande, Chameleone na Perezida Évariste
Ndayishimiye na bo basanzwe baziranye. Mu Ukuboza 2025, Perezida w’u Burundi
yakiriye uyu muhanzi mu ngoro ya Ntare Rushatsi i Bujumbura.
Muri icyo gihe, Chameleone yagejeje kuri Perezida
Ndayishimiye ibitekerezo bye ku buryo yakomeza kugira uruhare mu guteza imbere
uruganda rw’imyidagaduro mu Burundi. Mu byo yagaragaje harimo igitekerezo cyo
kubaka ‘Studio’ igezweho yajya ifasha urubyiruko rufite impano muri muzika,
ndetse yafunguye Radio.
Uretse kuba Chameleone ari gutegura iki gitaramo yifuza ko
cyitabirwa n’aba Perezida bombi, ‘Chameleone Unlimited’ ni kimwe mu bitaramo
byari bimaze igihe bitegerejwe n’abakunzi b’umuziki muri Uganda.
Ku ikubitiro, Chameleone yari yatangaje ko iki gitaramo
kizabera kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 4 Ukuboza 2026.
Gusa muri Gicurasi 2026, uyu muhanzi yahisemo guharira King
Saha kugirango abone amahirwe yo kuhakorera igitaramo cye yise ‘Kings Love
Entertainment’.
Icyo gihe Chameleone yavuze ko kuba yahinduye gahunda
bitavuze ko igitaramo cye gihagaritswe, ahubwo ko yashakaga indi tariki.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Barista Timo, Chameleone
yongeye kugaragaza ko Lugogo Cricket Oval ikiri mu hantu hateganyijwe kubera
‘Chameleone Unlimited’. Nubwo bimeze bityo, ntiyatangaje tariki nshya iki
gitaramo kizaberaho.
Niba Perezida Samia Suluhu Hassan na Perezida Évariste Ndayishimiye bazitabira iki gitaramo, bizamenyekana nyuma y’uko bombi bazemeza ubutumire bwa Chameleone.

Chameleone aherutse guhindura itariki y'iki gitaramo kugirango aharire King Saha mu rwego rwo kumufasha

Jose Chameleone yatumiye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu gitaramo cye cya ‘Chameleone Unlimited’ kizabera i Lugogo muri Kampala, nyuma yo guhura na we mu iserukiramuco rya Kizimkazi ryabereye Zanzibar muri Kanama 2026

Jose Chameleone yatumiye Perezida w’u Burundi, Évariste
Ndayishimiye, mu gitaramo cye cya ‘Chameleone Unlimited’. Uyu muhanzi asanzwe
afitanye umubano na Ndayishimiye, kuko mu Ukuboza 2025 yamwakiriye i Ntare
Rushatsi
