Chairman wa APR FC yavuze kuri Rayon Sports yanze ko bahurira mu mikino ya gicuti

Imikino - 06/08/2025 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Chairman wa APR FC yavuze kuri Rayon Sports yanze ko bahurira mu mikino ya gicuti

Chairman w’’ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ko batumiye ikipe ya Rayon mu gikorwa cya cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’ gusa ikaza kubabwira ko bitagishobotse bityo ko atazi niba ari ubwoba.

Mu rwego rwa kwitegura neza umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026, APR FC yateguye igikorwa yise Inkera y'Abahizi kizahuriramo amakipe arimo n'ayo hanze y’u Rwanda ubundi agakina hagati yayo.

Chairman w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, Brig Gen Déo Rusanganwa yasobanuye iby’iki gikorwa agira ati: ”Inkera y’Abahizi ni iminsi yo mu gihe cy’abami, aho habaga hagiye kuba nk’ibitero, ingabo zikitegura zigahiga. Natwe rero ni APR ibyinshi bazahigira mu kibuga, ariko n’abafana bagomba kugira ibyishimo. Ibindi bikorwa birimo imyidagaduro tuzabivuga mu minsi iza.”

Yavuze ko Inkera y’Abahizi izatangira tariki ya 17 Kanama 2025 bakaba baratumiye amakipe yo hanze nka Power Dynamos yo muri Zambia na Azam yo muri Tanzania. Hari kandi na Police FC na AS Kigali zo mu Rwanda.

Brig Gen Déo Rusanganwa yavuze ko na Rayon Sports bari barayitumiye ariko ko yaje kubabwira ko bitagishobotse. Ati: ”Twari twatumiye na Rayon Sports ariko ku munota wa nyuma iza kuvuga ko bitagishobotse, ariko baracyatubwira ko byashoboka. Wenda ntituzi niba ari ubwoba”.

Chairman wa APR FC yavuze ko batumiye Rayon Sports mu Nkera y'Abahizi gusa ikababwira ko bitashoboka



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...