Chairman wa APR FC yavuze ku byo gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti

Imikino - 22/07/2025 5:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Chairman wa APR FC yavuze ku byo gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti

Chairman w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yemeje ko bari kugirana ibiganiro n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ngo bazakine imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Hashize iminsi bivugwa ko APR FC ishobora kuzakina imikino ya gicuti mpuzamahanga n’amakipe atandukanye mu buryo bwo kwitegura amarushanwa izakina mu mwaka utaha w’imikino arimo na CAF Champions League.

Kuri ubu Chairman w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yabivuzeho avuga ko bandikiye Azam FC na Simba SC zo muri Tanzania, gusa bakaba bategereje ko zibyemeza ndetse bakaba baranasabye na Kaizer Chiefs gusa yo bikaba bitazashoboka.

Ati: ”Twandikiye Azam FC na Simba SC tuzisaba imikino ya gicuti, dutegereje ko amatariki twabahaye bayemeza, tuzabamenyesha. Twasabye Kaizer Chiefs ko twakina inatwereka ubushake, ariko bafite irushanwa bazakina muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’ukwa 8, ubu ntibigishobotse”.

Yavuze ko umutoza, Abderrahim Taleb yabasabye ko bazasigarana abakinnyi 26 bityo ko hari abakinnyi batatu bazatiza. Yagize ati”Umutoza yadusabye kuzakoresha abakinnyi 26, urutonde rw’abazatizwa tuzarubamenyesha bitarenze ejo ku wa 3.

Nubwo Chairman wa APR FC atavuze abakinnyi bazatizwa ariko ni Dushimimana Olivier ‘Muzungu’,Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard.

Chairman wa APR FC yavuze ko bandikiye Simba SC na Azam FC ngo bazakine  umukino wa gicuti 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...