Ku wa Gatandatu ni bwo ikipe y’Ingabo z’igihugu yanganyije na Rutsiro FC 1-1 mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.
Nyuma y’uyu mukino, Chairman wa APR FC yavuze ko bashoboraga gutsinda gusa agaragaza ko batsinzwe kubera ko batasifuriwe neza kuko penariti yahawe Rutsiro FC ku gitego cyo kwishyura itari iyo.
Muri iki kiganiro yagiranye na IGIHE kandi yagarutse no ku bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ihanganye na FERWAFA bijyanye n’uku kutishimira imisifurire kumaze iminsi kubagaragaraho. Yavuze ko ibi bivugwa b’abanyamakuru ndetse ko ababivuga bamutenguha bitewe n’uko ari abantu afata ko bajijutse.
Ati: ”Ariko ibyo ni imvugo z’abanyamakuru? Nta wundi munyarwanda ujijutse wajya kubivuga. Ni umunyamakuru twita ngo arajijutse ariko maze iminsi ntenguhwa no kumva umuntu ajya kuri ‘micro’ akavuga ngo mpanganye na FERWAFA, akabivuga kuri radiyo, akabyemeza kandi mufata nk’umuntu ujijutse.”
Brig Gen Deo Rusanganwa yabajije niba yaba ahanganye na FERWAFA kugira ngo ajye kuyiyobora, avuga ko bitakunda kuko we ari umusirikare ndetse ko atajya no kwiyamariza kuyiyobora atabiherewe uburenganzira.
Yavuze ko ababivuga bashobora kuba barabikuye ku kuba barandikiye FERWAFA bavuga ko batishimiye imisifurire ku mukino banganyijemo na Kiyovu Sports. Ati: ”Birashoboka ko babihera ku kuba naranditse nkongera nkandika, ariko byahereye ku bisubizo bansubije.
Ubwa mbere twakinnye na Mukura VS, bucya mbona bahannye umusifuzi bihanukiriye. Ndavuga nti ‘ese umusifuzi ntiyakwibeshya?’ Uzarebe n’abafite za VAR habaho impaka. Njye ndabyemera ko umusifuzi ashobora kwibeshya.
N’ibyabaye kuri APR, dusaba ko basuzuma, birashoboka ko Rulisa atabibonye kandi ari byo. Ariko ni bo bashatse kugaragaza ko bahana, ndavuga nti ‘ese bahannye umukino wanjye gusa, ahandi baca ku ruhande? Nti ‘oya musobanure impamvu ibi byabaye.’
Nashakaga kugira ngo ndebe ‘FERWAFA ibyo ikora biratugeza hehe?’ Bareke kubikora ku musifuzi umwe, undi ntibabimukoreho. Njye numva icyo nabasubije, ni uko bansubije ibintu bitanyuze”.
Chairman wa APR FC yavuze ko ibi yakoze bishobora kumuha umucyo ariko ko adashobora guhangana dore ko ari umu-sportif .
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 8 ikaba ifite imikino y’ibirarane ibiri.

Chairman wa APR FC yavuze ko badashobora guhangana na FERWAFA
