CG Felix Namuhoranye yateguje abantu Police FC itwara ibikombe idakoresheje ruswa

Imikino - 03/02/2026 10:09 AM
Share:
CG Felix Namuhoranye yateguje abantu Police FC itwara ibikombe idakoresheje ruswa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yijeje Police FC ko izahabwa ubufasha bwose bukenewe kugira ngo ikomeze gutwara ibikombe mu mucyo, idakoresheje ruswa cyangwa inzira zinyuranyije n’amategeko.

Ibi yabivuze ku wa 3 Gashyantare 2026, ubwo yakiraga abakinnyi n’abatoza ba Police FC nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Intwari, batsinze APR FC kuri penaliti 7-6, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026.

CG Namuhoranye yagize ati: “Twiteguye kubatera ingabo mu bitugu, dufashe abatoza n’abatekinisiye kugira ngo twubake ikipe ishobora guhangana n’iyo ari yo yose haba hano mu gihugu no mu mahanga.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ishaka kubaka ikipe igendera ku ndangagaciro nziza, agira ati: “Dukeneye ikipe itajya mu manyanga, itemera ruswa n’ibindi bidakwiye mu mupira w’amaguru wacu.”

Kugeza ubu, Police FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 34, ikurikiye Al Hilal SC.

Police FC yegukanye igikombe cy'irushanwa ry'Intwari cya 2026 itsinze APR FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...