Iki gitaramo cyabimburiye ibitaramo bibiri aba bahanzi bari bafite muri Centre Afrique bakise ‘Soiree VIP’ cyebereye i Bangui umurwa mukuru wa Centre Afrique muri Hotel Ledger Plaza aho abantu kwinjira byari ukwishyura amafaranga akoreshwa muri Centre Afrique azwi nk’ama CFA ibihumbi makumyabiri (20,000 CFA).
Usibye kandi Ambasaderi w’u Rwanda witabiriye iki gitaramo harimo abandi banyarwanda barimo Col. Kirenga Clever uhagarariye ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura no kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu cya Centre Afrique hamwe n'abandi bayobozi banyuranye.
REBA AMAFOTO:
Charly na Nina ku rubyiniro i Bangui muri Centre Afrique
Frious ku rubyiniro
Charly na Nina, Dj Pius, Farious n'umuhanzi wo muri Centre Afrique Ozaguin OZ
Nubwo cyari igitaramo cya VIP abantu bageze aho barahaguruka babyinana n'aba bahanzi
Ibumoso ni Col. Clever Kirenga uhagarariye ingabo ziri mu btumwa bw'amahoro muri Centre Afrique hagati ni umudepite wo muri Centre Afrique na Hon. Amb. Jean Baptiste Habyarimana bitegereza uko igitaramo kigenda
Nina aganira na Ambasaderi amushimira kwitabira igitaramo cyabo
Charly na Nina basuhuza Col. Clever uhagarriye ingabo z'u Rwanda ziri muri Centre Africa bamushimira kuza mu gitaramo cyabo
Aba bahanzi bifotozanyije na Ambasaderi ifoto y'urwibutso
Dj Pius, Charly na Nina hamwe na Big Fizzo n’umuhanzi Ozaguin Oz ukomoka muri Centre Africa bakaba bafite n’ikindi gitaramo bazakorera kuri Stade yitwa 20000 Places kizaba tariki 14 Gashyantare 2017 ku munsi w’abakundanye.