Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026 kuri Kigali Pelé Stadium ni bwo hakinwe imikino ya nyuma y'irushanwa rya “Rwanda Rising Stars U17 Championship 2026” ryegukanywe na Center for Champions mu Bakobwa itsinze 1-0 ES Mutunda ndetse na Bayern Munich Academy mu Bahungu itsinze 1-0 Vision Jeunesse Nouvelle.
Umukinnyi mwiza w'irushanwa ryose yabaye Kayitesi Jacqueline, akaba ari uwa Center For Champions TSS. Hashimiwe kandi Abasifuzi bayoboye imikino ya nyuma mu ngimbi n’abangavu kuko bagaragaje ubushobozi n’icyizere cyo kuzavamo abasifuzi b’indashyikirwa mu myaka iri imbere. Bambitswe imidari y'ishimwe.
Ni imikino yitabiriwe n'Abayobozi barimo Visi Perezida wa 2 wa FERWAFA, Richard Mugisha; Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore, Nikita Gicanda; na Komiseri wa Tekiniki n’Iterambere ry’umupira w’amaguru, Fidèle Kanamugire.
Center For Champions TSS yegukanye Igikombe mu Bangavu, ni ishuri ry'Umuryango Nyafurika w'ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda), rifashwa na Leta ku bw'amasezerano. Ni ishuri ritamaze igihe kinini kuko ryatangiye gukora nk'ishuri ryisumbuye rya Tekininiki (TSS) kuva mu 2018.
Nubwo ari rishya, ariko rikora neza cyane rikanatsinda neza ibizami bya Leta mu mashami ryigisha y'ubwubatsi (BDC), Amashanyarazi (ELT), Amazi (PLT), Soudure no gukora ibikoresho bigezweho (MAT) ndetse n'ubudozi n'imideri (FAD).
Muri Siporo rimaze naho kubaka igitinyiro gikomeye kuko ryagizwe "Centre d'Excellence" mu mikino y'amashuri ya Football y'abakobwa mu ntara y'Iburasirazuba kubera kubikunda no guha agaciro iterambere rya siporo mu bakiri bato.
Iri shuri riyoborwa na Bwana Habyarimana Canisius uzwiho gushyigikira no guteza imbere siporo ryitwaye neza mu marushanwa y'abatarengeje imyaka 17 mu bangavu “Rwanda Rising Stars U17 Championship 2026”.
Mu matsinda, ryasoje ari irya mbere, maze muri 1/2 cy'irangiza risezerera Imburutso WFC y'i Bugesera ku bitego 8-1, ribona itike yo gukina umukino wa nyuma w'iri rushanwa ry'Ingimbi n'Abangavu batarengeje imyaka 17.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwe umukino wa nyuma, Center For Champions TSS ikaba yatwaye igikombe ku rwego rw'igihugu itsinze igitego 1-0 ES Mutunda y'i Huye yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Police muri 1/2.
Byari ibirori by’akataraboneka ubwo Center for Champions WFC U17 yashyikirizwaga igikombe cya Rwanda Rising Stars U17 Championship mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 17. Iki kipe yanashyikirijwe igikombe na Miliyoni 3 Frw z’ishimwe.
Center For Champions TSS iherutse kandi kwegukana igikombe cya FIFA TDS ku rwego rw’igihugu mu irushanwa ry'umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 14 (U14).
Ni umukino wabate ku wa 27 Kamena 2026, ubera mu Karere ka Rubavu. Champions TSS yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Petit Seminaire Baptiste y'i Huye ku bitego 3-1. By'akarusho, Center For Champions TSS yatwaye igikombe idatsinzwe umukino n'umwe.
Abakinnyi ba Center For Champions TSS barashimira ubuyobozi bw'ishuri na AEE Rwanda ku bwo kubitaho no kubakundisha kwiga, kubafasha no gukora siporo bikuzuzanya bityo bakiga banazamura izindi mpano bafite bibahesha icyizere cy'ejo hazaza.
Abatoza n'ubuyobozi bw'ishuri barashimira AEE Rwanda n'Akarere ka Rwamagana ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma abana bazamura impano zabo bakaniga neza aho bamwe muri bo imiryango yabo itashoboraga kubishyurira amashuri bityo AEE Rwanda ikabishyurira ikabagarurira icyizere cy'ubuzima muri gahunda yo kurwanya guta ishuri.
Ubuyobozi bw'ishuri kandi burakangurira buri wese kwita ku bana bafite impano ariko badafite uko biga, kubafasha ibishoboka byose byateza imbere impano zabo mu kubaka icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza n'igihugu cyacu muri rusange.
Center For Champions TSS yegukanye cya Rwanda Rising Stars U17 mu Bangavu
Ishuri Center for Champions ryo mu Karere ka Rwamagana eyegukanye igikombe cya Rwanda Rising Stars U17 mu Bangavu
Bayern Munich Academy mu Bahungu yegukanye Rwanda Rising Stars U17 itsinze 1-0 Vision Jeunesse Nouvelle
Imikino ya nyuma ya Rwanda Rising Stars U17 yitabiriwe n'Abayobozi batandukanye muri FERWAFA
Bayern Munich Academy Rwanda yashyikirijwe igikombe na miliyoni 3 Frw z’ishimwe nyuma yo kwegukana Rwanda Rising Stars U17 Championship mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 17
Center for Champions WFC U17 yashyikirijwe igikombe cya Rwanda Rising Stars U17 Championship mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 17, kikaba cyari giherekejwe na Miliyoni 3 Frw z’ishimwe


Ishuri rya Center For Champions TSS riherutse kwegukana igikombe cya TDS ku rwego rw’igihugu mu irushanwa ry'umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 14
