Cedric Mineur wamamaye mu gucuranga ‘Saxophone’ yahuje Nyirinkindi na Rutabingwa mu gitaramo cya gatatu

Imyidagaduro - 02/10/2025 2:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Cedric Mineur wamamaye mu gucuranga ‘Saxophone’ yahuje Nyirinkindi na Rutabingwa mu gitaramo cya gatatu

Umuhanzi Cedric Mineur, uzwi mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no gucuranga saxophone ndetse n’ibindi bicurangisho, yatangaje ko ku wa 12 Ukwakira 2025 azategura igitaramo cyiswe “Rythms of the Soul”.

Ni ku nshuro ya Gatatu Cedric agiye gukora iki gitaramo, kuko icya Kabari cyabaye mu kwezi k'Ukuboza 2024. Kuri iyi nshuro, igitaramo kizabera muri Salle ya Paroisse Kicukiro (Saint Jean Bosco) Niboye aho azahuza imbaraga na Afrozik Band. Muri iki gitaramo, Cedric azahuriza hamwe abandi bahanzi bakomeye barimo Nyirinkindi, Rutabingwa na Paccy.

Yabwiye InyaRwanda ko igitaramo kigamije kugaragaza uburyo umuziki gakondo nyarwanda ushobora guhurizwa n’injyana ya Jazz. Ibicurangisho gakondo birimo inanga na djembe bizahuzwa n’ibicurangisho bya kigezweho birimo saxophone, trumpet, trombone, violin, cello, flute n’ibindi, bigahuza injyana gakondo n’ijyana ya classical na Jazz.

Cedric yavuze ko Rutabingwa na Nyirinkindi ari abahanzi akunda cyane, kandi ko bahurira mu kazi kabo ka buri munsi mu muziki, ibi bigatuma uyu mugoroba ubasha kuba uwihariye kandi w’ibyishimo ku buryo budasanzwe.

Cedric Mineur yatangiriye umuziki mu mashuri yisumbuye, aho yize mu Iseminari ntoya ya Zaza, akomeza umuziki ubwo yagiye muri Kaminuza, aho yize Zoologie and Conservation. Nyuma yo kurangiza Kaminuza mu 2023, Cedric yahise yinjira muri Chorale de Kigali nk'umuririmbyi n'umucuranzi.

Ku bijyanye n’umuziki nk’umwuga, Cedric ahamya ko watumye abona ubushobozi bwo kwitunga, ndetse akanamufasha kubona ibikoresho byo gukora ibitaramo bitandukanye, bityo umuziki ukaba waramubereye n’ivomo ry’ubushobozi n’iterambere rye mu mwuga.


Umuririmbyi n’umucuranzi w’ubuhanga, Cedric Mineur agiye guhuriza hamwe injyana nyarwanda na Jazz mu gitaramo agiye gukora ku nshuro ya Gatatu

 

Nyirinkindi azahurira na Cedric Mineur na Rutabingwa mu gitaramo “Rythms of the Soul” ku wa 12 Ukwakira 2025

Mu bihe bitandukanye ibi bitaramo by'uyu musore byahuje abantu banyuranye cyane cyane abanyamahanga

REBA HAMWE IMWE MU NDIRIMBO BARIRIMBYE UMWAKA USHIZE MU GITARAMO NK'IKI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...