Cedric Amissi yakiriwe nk’umwami mu Nzove –VIDEO

Imikino - 18/07/2025 5:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Cedric Amissi yakiriwe nk’umwami mu Nzove –VIDEO

Abakunzi ba Rayon Sports bongeye kwishima nyuma yo kongera kubona rutahizamu ukomoka mu Burundi, Cedric Amissi wari waje kwifatanya nabo mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yakoranye imyitozo na rutahizamu ukomoka mu Burundi, Cedric Amissi, wanyuze muri Rayon Sports hagati ya 2012 na 2014.

Cedric Amissi ni umwe muri ba rutahizamu batazibagirana muri iyi kipe kuko yabahaye ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru kuko amakipe atandukanye yarayatsinze anatsinda ikipe ya APR FC inshuro zitandukanye.

Ubwo yahingukaga ku kibuga cya Skol Stadium giherereye mu Nzove akaba ari na cyo Rayon Sports ikoreraho imyitozo, abafana bamwakirije amashyi menshi ndetse ukabona ko bashaka kongera kumubona mu bururu n’umweru yandagaza amakipe atandukanye.

Cedric Amissi yagarutse mu Rwanda mu mpeshyi ya 2024 ubwo yari aje gukinira Kiyovu Sports ariko ntabwo byakunze ko bakomezanya kuko Kiyovu Sports yahise ibuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Si Cedric Amissi gusa wakoranye imyitozo na Rayon Sports kuko na Rutanga Eric wayibereye kapiteni akanayifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup nawe akomeje gukorana imyitozo na Rayon Sports.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...