Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yakoranye imyitozo na rutahizamu ukomoka mu Burundi, Cedric Amissi, wanyuze muri Rayon Sports hagati ya 2012 na 2014.
Cedric Amissi ni umwe muri ba
rutahizamu batazibagirana muri iyi kipe kuko yabahaye ibyishimo byo ku rwego
rwo hejuru kuko amakipe atandukanye yarayatsinze anatsinda ikipe ya APR
FC inshuro zitandukanye.
Ubwo yahingukaga ku kibuga cya
Skol Stadium giherereye mu Nzove akaba ari na cyo Rayon Sports ikoreraho imyitozo,
abafana bamwakirije amashyi menshi ndetse ukabona ko bashaka kongera kumubona mu bururu n’umweru
yandagaza amakipe atandukanye.
Cedric Amissi yagarutse mu Rwanda
mu mpeshyi ya 2024 ubwo yari aje gukinira Kiyovu Sports ariko ntabwo byakunze
ko bakomezanya kuko Kiyovu Sports yahise ibuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Si Cedric Amissi gusa wakoranye
imyitozo na Rayon Sports kuko na Rutanga Eric wayibereye kapiteni akanayifasha
kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup nawe akomeje gukorana imyitozo na
Rayon Sports.