Cécile Kayirebwa yageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa rikomeye ku Isi

Imyidagaduro - 17/03/2021 8:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Cécile Kayirebwa yageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa rikomeye ku Isi

Umuhanzikazi wagwije ibigwi, Cécile Kayirebwa yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo (International Songwriting Competition 2020) abicyesha indirimbo ye yise ‘None Twaza’ iri mu zakomeje izina rye.

Cécile Kayirebwa yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, avuga ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuba indirimbo ye yatoranyijwe mu zirenga ibihumbi 26 izegukana igihembo gikuru.

Yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha, ko bagira uruhare mu gutora indirimbo izegukana iki gihembo. Bajya ku rubuga rw’iri rushanwa bagahitamo indirimbo babona ko ikwiye guhembwa.

‘None Twaza’ ya Kayirebwa igeze mu cyiciro cya nyuma nyuma yo gutsinda muri ½ cy’irushanwa, aho iri mu cyiciro cya ‘World Music’ z’abahanzi batandukanye bo ku Isi.

Iyi ndirimbo yabonetse muri 16 ziri mu cyiciro cya World Music zizavamo uzegukana igihembo gikomeye. Ku rubuga rw’irushanwa basaba buri wese kubanza kumva neza indirimbo y’umuhanzi mbere y’uko utora.

Bavuga ko indirimbo izatsinda mu cyiciro cya ‘People’s Voice’ izatorwa n’abafana. Kandi ko ukanda ahari akamenyetso ko gutora, ugashyiramo Email yawe, hanyuma ugatora. Utora inshuro imwe ku munsi gusa.

KANDA HANO UBASHE GUTORA INDIRIMBO ‘NONE TWAZA’ YAKAYIREBWA

Hatsinze indirimbo ziri mu cyiciro Latin Music, Lyrics Only, Music Video, Performance, Pop/Top40, R&B/Hip-Hop, Rock, Teen, Unpublished, Unsigned Only na World Music

Amatora yatangiye, mu gihe uzatsinda muri buri cyiciro azamenyekana tariki 07 Mata 2021. Akanama Nkemurampaka niko kazahitamo indirimbo izegukana igihembo gikuru.

Igihembo gikuru muri iri rushanwa ni amadorali y’amerika 25,000.00; gukorerwa Album y’indirimbo, ku gufasha kumenyekanisha birushijeho indirimbo zawe n’ibindi bizakorwa n’ibigo bitandukanye byateye inkunga iri rushanwa.

Nyinshi mu ndirimbo zihatanyemo bigaragara ko ari indirimbo zarenze imipaka y’ibihugu zakorewemo. Bazahemba abahanzi batatu, buri wese afite igihembo gikuru n’ibindi bishamikiyeho bigamije kuzamura umuziki we.

Hazahembwa kandi indirimbo ivuga ku rukundo, indirimbo ifite icyo yigisha sosiyete, indirimbo z’abahanzi 10 zitwaye neza mu gihe cy’impeshyi n’izindi.

Cécile Kayirebwa uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Ubumanzi’, ‘Tarihinda’ n’izindi aherutse kuririmba mu gitaramo cya East African Party kinjize Abanyarwanda mu 2021.

Ni igitaramo yahuriyemo na Cyusa Ibrahim, umuhanzi watwawe n’inganzo y’urugamba Masamba Intore na Makanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

Indirimbo 'None Twaza' ya Cecile Kayirebwa yamugejeje mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa rikomeye ku Isi


Kayirebwa yasabye abantu gutangira kumutora kugira ngo azegukana igihembo gikuru


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...