Cécile Kayirebwa ugiye gushimirwa nk'ikirenga mu bahanzi yavuze indirimbo 3 z’ibihe byose kuri we-VIDEO

Imyidagaduro - 04/03/2020 6:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Cécile Kayirebwa ugiye gushimirwa nk'ikirenga mu bahanzi yavuze indirimbo 3 z’ibihe byose kuri we-VIDEO

Umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Cécile Kayirebwa ugiye gushimirwa nk’ikirenga mu bahanzi, yatangaje ko mu gihe cy’imyaka irenga 50 amaze mu muziki afite indirimbo eshatu zakomeje izina rye kandi ziba akabando yicumba buri munsi.

Ibi Kayirebwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 kivuga ku ishusho rusange y’igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ azashimirwamo kizaba kuwa 08 Werurwe 2020.

Yavuze ko indirimbo ‘Inyange’, ‘Marebe’ na ‘Rwanda’ zifite amateka akomeye mu buzima bwe. Avuga ko mu bwangavu yaranzwe no kuririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa nyuma aririmba izubakiye ku muco w’Igihugu n’ururimi bituma amenyekana.

Yavuze ko nk’indirimbo yafunguraga Radio Muhabura yavugaga ku byiza by’u Rwanda itavugaga politiki nk’uko abantu babicyekaga. Kayirebwa avuga ko ahorana urwibutso rw’umuryango we iyo babaga bataramye mu ijoro baririmba indirimbo zitandukanye. 

Ati “Ibihe byiza nagize mu buzima bwanjye ni umugoroba nigeze kugira ndi kumwe na Papa n’ababyeyi banjye turirimbana ibyiza byose Imana yadukoreye mbere yo kujya kuryama."

“Icyo gihe byari ibyishimo gusa sinshobora kubabwira indirimbo nk’eshatu cyangwa enye kuko buri munsi twararirimbaga, haba iziri mu kiratini kuko papa yari akizi yari kandi umukiristo cyane, hari n’izo mu gifaransa naririmbye mu myaka ya za 1960,"

Uyu muhanzikazi yavuze ko indirimbo ‘Inyange’ ari yo iza ku mwanya wa mbere mu zifite amateka akomeye kuri we.  Yavuze ko yayihimbye afite imyaka 20 y’amavuko ayihimbiye umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube kuva mu myaka itandatu ishize.

Indirimbo iri ku mwanya wa kabiri yitwa ‘Marebe’ iri kuri Youtube kuva mu myaka ine ishize, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 130.

Kayirebwa avuga ko yayiririmbye ayikuye mu muvugo w’umuhanzi Rugamba Sipiriyani, akaba umusizi wamunyuze. Yavuze ko ari indirimbo yihariye ivuga ku buranga.

Kayirebwa yavuze ko bitoroshye guhitamo mu ndirimbo ze ariko ko ku mwanya wa gatatu ahashyira indirimbo yise ‘Rwanda’. Avuga ko yayanditse afite urukumbuzi ku Rwanda kandi ko icyo gihe yari afite visa.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wagaragaje igihe kinini ko afatira urugero kuri Kayirebwa, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yicaranye nawe kandi bakaba bagiye guhurira mu gitaramo.

Yavuze ko bwa mbere ahura na Kayirebwa hari mu gitaramo cy’Itorero Inyamibwa ariko ko yumvaga bakomeza gutaramana.

Ati “Ni iby’igiciro cyinshi cyane kuko kuva na cyera nkitangira umuziki naramukundaga cyane. Narabimubwiye. Ariko nkumva ntabwo mfite uburyo namugeraho."

Yakomeje ati “Ndabyibuka ubwa mbere duhura twahuriye mu gitaramo cy’Inyamibwa mugwamo bitarabaho [Akubita agatwenge].

"Ariko nkumva twagumana nyine tugataramana ariko ntabwo byashobokaga kuko ntabwo nari nakagera aho nabona ububasha bwo kuririmbana nawe."

Yavuze ko we na Kayirebwa bagiye bagirana ibihe byiza kandi ko yishimiye kuba ari we muhanzi w’ikirenga ugiye gushimirwa ku nshuro ya mbere.

Karasira avuga ko Kayirebwa yagize uruhare runini ‘mu gusigasira umuziki nyarwanda’.

Igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.

Cécile Kayirebwa azataramana n’abazacyitabira, afatanyije n’abandi bahanzi barimo Muyango, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Kayirebwa yatangiye ubuhanzi bwe mu 1965, ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda, mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo: Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suise, America, Ubuhorande, Ubudage, Kenya, Ubwongereza n’ahandi.

Kayirebwa Cécile yakunze kuririmba akiri muto guhera mu mashuri abanza muri Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho agiriye kwiga ku Karubanda, atangira gushinga icyo yise « Cercle de Chants et de Danse Rwandaise ».

Atangira yasabaga buri mwana uvuka mu turere dutandukanye kumubwira indirimbo z’iwabo n’uko zibyinwa, noneho akazihimbira injyana.

Cecile Kayirebwa yavuze ko afite indirimbo eshatu zabaye idarapo ry'igihe amaze mu muziki

Clarisse Karasira yavuze ko yahuye bwa mbere na Kayirebwa mu gitaramo cy'Itorero Inyamibwa

Umuhanzi Mani Martin ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo gushimira Cecile Kayirebwa

Servil Ntagengwa Omar, umuhanga mu by'amateka akaba n'Umuyobozi wa Karibu Asbl wazanye igitekerezo cyo guhemba umuhanzi w'ikirenga

Kayiranga Merchoire, umuhuzabikorwa w'umushinga 'Indongozi mu bahanzi'

Christian umwe mu bagize Itorero Ibihame rizaririmba mu gitaramo cyo gushimira Cecile Kayirebwa

REBA HANO CECILE KAYIREBWA AGANIRA N'ABANYAMAKURU


VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-InyaRwanda Tv


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...