CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

Imikino - 25/07/2018 10:15 PM
Share:

Umwanditsi:

CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

Mukeshimana Jeannette ukina hagati mu ikipe ya AS Kigali n’Amavubi yafashije u Rwanda gukura inota rimwe ku ikipe y’igihugu ya Uganda Crested Cranes biciye ku gitego yatsinze ku munota wa 87’ w’umukino warangiye ari ibitego 2-2.

Uganda Crested Cranes ni bo bafunguye amazamu ku munota wa 54’ batsindiwe na Lilian Mutuuzo wahise yuzuza ibitego bibiri mu irushanwa kuko yanatsinze igitego gifungura irushanwa ubwo batsindaga Kenya igitego 1-0 cya Lilian Mtuuzo ku munota wa karindwi (7’).

Igitego Lilian Mtuuzo yatsinze ku munota wa 54’ cyishyuwe na Anne Marie Ibangarye ku munota wa 65’ kuri penaliti yinjije nyuma yaho yari amaze gutera umupira ugakora ku ntoki za Namudu Viola ukina inyuma ibumoso muri Uganda Crested Cranes. Nyuma y’iminota icumi gusa (75’) ni bwo Uganda Crested Cranes babonye igitego cya kabiri batsindiwe na Norah Alupo akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye mu ruhande rw’iburyo. Igitego cyahaye inota u Rwanda cyabonetse ku munota wa 87’ gitsinzwe na Mukeshimana Jeannette wari winjiye mu kibuga ku munota wa 69’ asimbuye Nyiramwiza Marthe. Mukeshimana yari amaze iminota 18’ mu kibuga.

Igitego cya Mukeshimana  Jeannette nicyo cyatumye u Rwanda rukomeza kuba mu irushanwa

Igitego cya Mukeshimana Jeannette ni cyo cyatumye u Rwanda rukomeza kuba mu rugamba rwo gushaka igikombe

Cecafa

Abakinnyi b'u Rwanda bashimira abafana bari bitabiriye ku bwinshi

Abakinnyi b'u Rwanda bashimira abafana bari bitabiriye ku bwinshi

Abafana b'Amavubi

Abafana b'Amavubi bari bitabiriye kuko u Rwanda na Uganda biba ari amateka 

Muri uyu mukino, Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’Amavubi yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga, wabonaga ko afite umugambi wo kwirinda ko yakwinjizwa igitego mu minota yihuse.

Ahereye mu bwugarizi, Kayiranga yari yicaje Mukantaganira Joselyne ukina inyuma iburyo ahita abanzamo Maniraguha Louise usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi. Izi mpinduka ni zo zatumye Umulisa Edith ukina mu mutima w’ubwugarizi abanza hanze ahubwo Nibagwire Sifa Gloria kapiteni ukina hagati mu kibuga ajya gukina mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mukamana Clementine.

Hagati mu kibuga naho yakoze impinduka abanzamo Nyiramwiza Marthe mu mwanya wa Mukeshimana Jeannette wari wabanjemo mu mukino wa Ethiopia akaza gusimburwa ku munota wa 47’. Aha hagati mu kibuga hari hajemo Uwamahoro Marie Claire wakinaga inyuma y’abasatira.

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira  ashaka inzira

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira ashaka inzira

Uyu mukino wari uw’ubuzima kuri Uganda kuko iyo bawutsinda bari guhita bagira uburenganzira busesuye ku gikombe kuko yari guhita igwiza amanota icyenda (9) mu mikino ine mu gihe ikipe iri hafi yari kuba ari Ethiopia ifite amanota atandatu (6) mu mikino itatu (3.

Muri uyu mukino, Uganda ifite abakinnyi basatira cyane barimo Mtuuzo Lilian, Nalukenge Juliet na Namuleme Zainah batumaga ubwugarizi bw’u Rwanda butaruhuka kuko bakina umupira urimo tekinike.

Ikipe y’u Rwanda yagiye igorwa no kugera imbere y’izamu mu gice cya mbere ariko bagiye baza mu mukino buhoro buhoro biciye kuri Kalimba Alice wakunze kwihutisha imipira iva hagati igana mu bakinnyi b’u Rwanda bakina imbere barimo; Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie na Beatrice Uwamahoro.

Ufitenema Clotilde (2) yaje mu kibuga asimbuye Uwamahoro Beatrice

Ufitenema Clotilde (2) yaje mu kibuga asimbuye Uwamahoro Beatrice 

Mu gukora impinduka, Kayiranga Baptiste yatangiye ku munota wa 26’ akuramo Uwamahoro Marie Claire ashyiramo Umulisa Edith. Ibi byatumye Umulisa Edith ajya mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mukamana Clementine ako kanya Nibagwire Sifa Gloria asubira hagati mu kibuga.

Ku munota 58’ ni bwo Uwamahoro Beatrice yasimbuwe na Clotilde Ufitinema  mbere y'uko Mukeshimana Jeannette asimbura Nyiramwiza Marthe ku munota wa 69’.

Umulisa Edith yaje mu kibuga ku munota wa 26' asimbuye Uwamahoro Marie Claire

Umulisa Edith yaje mu kibuga ku munota wa 26' asimbuye Uwamahoro Marie Claire

Uwamahoro Marie Claire (10) ku mupira mbere yo gusimburwa

Uwamahoro Marie Claire (10) ku mupira mbere yo gusimburwa

Uwamahoro Marie Claire (10) ku mupira mbere yo gusimburwa 

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa atanga amabwiriza

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abakobwa atanga amabwiriza 

Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda yakoze impinduka ebyiri kuko yaje gukuramo Nalukenge Juliet ashyiramo Nabisaalu Bridget ku munota 67’ mu gihe Babirye Winnie yasimbuye Mtuuzo Lilian wagize ikibazo cy’imvune.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Rwanda XI: Nyirabashyitsi Ingabire Judith (GK,18), Nibagwire Sifa Gloria (C,17), Maniraguha Louise 19, Nyiransanzabera Miliam 20, Mukamana Clementine 5, Uwamahoro Marie Claire 10, Kalimba Alice 16, Umwariwase Dudja 3, Ibangarye Anne Marie 11, Nyiramwiza Marthe 6  na Beatrice Uwamahoro 8.

Uganda XI: Aturo Ruth (GK, 18), Nankya Shadia 5, Namudu Viola 6, Nakayenze Yudaya 7, Akiror Tracy (C, 8), Nalukenge Juliet 9, Namulemge Zainah 10, Phiona Nabbumba 13, Alupo Norah 15, Aluka Grace 16 na Mtuuzo Lilian 17.

Mukeshimana  Jeannette  yinjiye mu kibuga asimbuye Nyiramwiza Marthe

Mukeshimana Jeannette yinjiye mu kibuga asimbuye Nyiramwiza Marthe

Mukamana Clementine umunyarwandakazi ukina muri Tanzania yari yahuye n'abakinnyi asanzwe azi

Mukamana Clementine umunyarwandakazi ukina muri Tanzania arekura umupira uva inyuma 

Cecafa 2018

U Rwanda rwishimira igitego cya mbere

U Rwanda rwishimira igitego cya mbere 

Mtuuzo Lilian (17) amaze kureba mu izamu

Mtuuzo Lilian (17) amaze kureba mu izamu

Uganda Crested Cranes bishimira igitego

Uganda Crested Cranes bishimira igitego cya Lilian Mtuuzo 

Nyirabashyitsi Judith Ingabire  umunyezamu w'Amavubi amaze kwinjizwa igitego

Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu w'Amavubi amaze kwinjizwa igitego

Abasimbura b'u Rwanda  bajya mu rwambariro nyuma y'iminota 45'

Abasimbura b'u Rwanda bajya mu rwambariro nyuma y'iminota 45'

Nakayenze Yudaya (7) myugariro wa Uganda agenzura umupira imbere ya Anne Marie Ibangarye

Nakayenze Yudaya (7) myugariro wa Uganda agenzura umupira imbere ya Anne Marie Ibangarye

Mbere gato yuko batera koruneri

Mbere gato y'uko batera koruneri

Abasimbura ba Uganda

Intebe y'abatoza ba Uganda 

Abasimbura ba Uganda

Abasimbura ba Uganda 

Umwariwase Dudja umwe mu bakinnyi bafite tekinike muri iri rushanwa

Umwariwase Dudja umwe mu bakinnyi bafite tekinike muri iri rushanwa 

Mukeshimana  Jeannette  (hagati) yabanje hanze

Mukeshimana Jeannette (hagati) yabanje hanze 

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abakobwa  

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Uganda babanje mu kibuga

11 ba Uganda babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda 

Nyiramwiza Marthe (6) na Kalimba Alice (16)

Nyiramwiza Marthe (6) na Kalimba Alice (16)

Ibangarye Anne Marie (11) na Marie Claire Uwamahoro (10)

Ibangarye Anne Marie (11) na Marie Claire Uwamahoro (10)

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Uganda bishyushya

Uganda bishyushya 

Ethiopia bagera ku kibuga

Ethiopia bishimira amanota bakuye kuri Kenya mu mukino wabanje

Ethiopia bishimira amanota bakuye kuri Kenya mu mukino wabanje

Esse Mbeyu Akida (14) wa Kenya ashaka aho yacisha umupira

Esse Mbeyu Akida (14) wa Kenya ashaka aho yacisha umupira

Mirkat Feleke Ayele wa Ethiopia ku mupira shaka inzira

Mirkat Feleke Ayele wa Ethiopia ku mupira ashaka inzira

Kenya kuri ubu ifite inota rimwe mu mikino itatu

Kenya kuri ubu ifite inota rimwe mu mikino itatu

Dore gahunda y’imikino:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

-Kenya 0-1 Uganda: (Mtuuzo Lilian 7')  

-Rwanda 1-0 Tanzania: (Kalimba Alice 34')

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

-Ethiopia 1-2 Uganda: ( Ware Birtukan 30' (Ethiopia), Aruka Grace68'  & Nakayenze Yudaya 75') 

-Kenya 1-1 Tanzania (Donisia Daniel Minja 12' (TZ) & Mwanalima Adam Jereko 20'(Ken)  

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

-Uganda 1-4 Tanzania:  ( Asha Saada Rachid 17' & 45+1', Donisia Daniel Minja 23', Shaban Hamza for TZ & Nankya Shadia (UG):90+1')

-Rwanda 0-3 Ethiopia:  ( Meselu Abera Tesfamariam 32', Alemnesh Geremew Asefa 65' & Senaf Wakuma Demise 76').

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

-Kenya 0-1 Ethiopia (30'Meselu Abera Tesfamariam) 

-Uganda 2-2 Rwanda (Lilian Mtuuzo 54' & Alupo Norah 75', Ibangarye 65' & Mukeshimana Jeannette 87')

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...