Uyu mukino wo mu itsinda C wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino watangiye amakipe yombi akina yigana aho nta n’imwe yamaranaga umupira kabiri.
Ibi byakomeje ariko Tusker FC akaba ariyo igerageza kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports nk'aho yabonye koroneri ku mupira yatewe na Ganijuru Ishimwe Elie ku ruhande rw’ibumoso gusa ntiyagira icyo iyimaza.
Ku munota wa 13, Murera yagerageje uburyo bwa mbere aho Iradukunda Elia Tatou yacenze neza arekura ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa birangira umupira unyuze kure y’izamu.
Rayon Sports yahise yiharira umupira irasatira karahava ari nako igera imbere y’izamu nk'aho Issa Djiguiba yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, gusa ba myugariro ba Tusker bashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 40, Tusker FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Warasam Hassan wari ugize ikibazo cy’imvune hajyamo Chrispine Erambo Otieno.
Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’igice cya mbere ku munota wa 45 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Antonio Atisso Kodjo Kossiv ahawe umupira na Muderi Akbar.
Murera n’ubundi yaje mu gice cya kabiri yiharira umukino ari na ko isatira cyane nk'aho Iradukunda Elie Tatou yarekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.
Hari aho Tusker FC nayo yabonye uburyo bwashoboraga guteza ibibazo ku buryo bwari bubonywe na John Otieno, gusa abupfusha ubusa.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0 ihita ijya ku mwanya wa kabiri mu itsinda C irimo mu gihe Al Hilal yo iri ku mwanya wa mbere.



Rayon Sports yatsinze Tusker FC 1-0
