Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi Nebyiri kuri Kigali Pele Stadium nyuma y’uko undi wari wabanje nawo wo muri iri tsinda,Vipers yatsinze Gor Mahia 1-0.
Nkuko byari byitezwe APR FC yari yanyagiwe na Gor Mahia mu mukino uheruka yatangiye umukino w’uyu munsi isatira ngo irebe ko yahoza amarira abakunzi bayo hakirikare.
Ku munota wa 3 gusa uwitwa Mamadou Traore yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego aho yahawe umupira asigaranye n’umunyezamu ariko arekuye ishoti arishyira muri koroneri.
Hari aho myugariro wa APR FC,Madou Zon yakoze amakosa areka Boateng Mensah yinjira mu rubuga rw’amahina agiye gushyira umupira mu izamu ariko birangira Yunusu atabaye.
Ku munota wa 20 APR FC yabonye kufura yari iteretse ahantu heza iterwa na Djibril Ouattara gusa umupira ukubita mu rukuta.
Ku munota wa 34 ikipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku gitego cya Djibril Ouattara aho yahawe umupira ba myugariro ba Garde Republicaine bagira ngo yaraririye aragenda awushyira mu izamu.
Ku munota wa 40 Djibrill Ouattara yatsinze igitego cya kabiri cye muri uyu mukino kikaba n’icya kabiri cya APR FC ahawe umupira na William Togui.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Mamadou Traore yatsinze igitego cya gatatu.
Garde Republicaine FC yaje mu gice cya kabiri ikora impinduka enye mu kibuga ndetse bituma itangira guhererekanya neza kurusha APR FC nubwo nta buryo bwinshi yabonaga imbere y'izamu.
Ku munota wa 86 Abass Abane yatsindiye Garde Republicaine FC ubundi umukino urangira APR FC itsinze ibitego 3-1.
Kugeza ubu muri iri tsinda A,Vipers iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6,Gor Mahia ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 3,APR FC ikaba ku wa 3 n’amanota 3 naho Garde Republicaine ikaba ku mwanya wa nyuma aho nta nota na rimwe ifite.


APR FC yatsinze Garde Republicaine ibitego 3-1


Djibrill Ouattara yishimira igitego yatsinze
