Ethiopia ifite umupira mwinshi ku kirenge niyo yihariye umukino inatsinda ibitego bitatu byatangiye kwinjira mu izamu ku munota wa 32’ ubwo Meselu Abera Tesfamariam yari abonye uburyo bwa coup franc.
Igitego cya kabiri cyagiyemo ku munota wa 62’ gitsinzwe na Alemenesh Geremew Asefa mbere yuko Senaf Wakuma Demise yungamo agashingura cumu ku munota wa 76’ w’umukino wanarangiye gutya.


Ethiopia bishimira igitego cya gatatu
Ethiopia yahise igira amanota atatu kuko umukino wayo wa mbere batsinzwe na Uganda ibitego 2-1 kuwa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018.Umukino wa Gatatu bazawukina kuri uyu wa Gatatu bacakirana na Kenya saa munani (14h00’).
Muri uyu mukino u Rwanda rwari uri ku rwego rudatanga icyizere, Kayiranga Baptiste yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 yabanjemo ugereranyije n’abo yabanjemo batsinda Tanzania kuko Kalimba Alice yari yabanje mu kibuga mu mwanya wa Immaculee Uwimbabazi.
Kuba Kalimba Alice yari yabanje mu kibuga, byatumye akinana na Nibagwire Sifa Gloria hagati hafi y’abugarira noneho Mukeshimana Jeannette abajya imbere akina inyuma gato y’abasatira (Play-Maker).
Ubu buryo bwaje kwanga biba ngombwa ko Ethiopia ikomeza kwidegembya hagati mu kibuga ndetse ukanabona ko abakinnyi bo hagati bafite igihunga kinshi bitewe nuko bafataga umupira bakawihera abakinnyi ba Ethiopia nta gitutu babashyizeho.

Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu w'Amavubi umwe mu bamaze kwinjizwa byinshi mu mukino umwe
Kayiranga yaje kwihangana igice cya mbere kirarangira ahita atangira icya kabiri akuramo Mukeshimana Jeannette ashyiramo Nyiramwiza Marthe nabwo ntibyagira icyo bihindura kuko nibwo u Rwanda rwahise rutsindwa ibitego bibiri.
Mu gusimbuza, Kayiranga yabanje akuramo Mukeshimana Jeannette ashyiramo Nyiramwiza Marthe ku munota wa 47’, Umulisa Edith ukina mu mutima w’ubwugarizi yamusimbuje Nibagwire Liberatha (73’) ukina asatira kuko yashakaga nibura igitego kimwe.Uwamahoro Beatrice yasimbuwe na Clotilde Ufitinema bita Warupetit.
Mu mikino ibiri, u Rwanda rumaze kugira amanota atatu bakuye mu mukino batsinzemo Tanzania hafungurwa irushanwa kuwa 19 Nyakanga 2018. Umukino wa Gatatu u Rwanda rufite Uganda kuwa Gatatu saa kumi n’iminota 15 (16h15’).

Nyirabashyitsi Judith Ingabire apanga urukuta rw'Amavubi

Mukeshimana Jeannette yaje kuva mu kibuga ku munota wa 47' asimburwa na Marthe Nyiramwiza


Ware Birtukan (11) kapiteni wa Ethiopia umukinnyi uteye ubwoba muri iyi CECAFA mu bijyanye no gutinda ku mupira awukoza ibyo ashaka


Ethiopia bishimira igitego cyafunguye amazamu ku munota wa Meselu Abera Tesfamariam ku munota wa 32'

Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu w'u Rwanda ubwo yari amaze kurya igitego

N'ubwo ari mu mibyizi abafana baba ari benshi ku mikino y'u Rwanda

Abugarira b'u Rwanda ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego begeranye bagira bimwe bavugana

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa atanga amabwiriza

Bashaka umupira mu kirere

Mbarushimana Shaban wungirije atanga amabwiriza kuko umukino wari wamaze gukomera

Umwariwase Dudja asimbuka agana ku mupira

Abaganga b'Amavubi bakunze gusetsa abafana iyo biruka muri sitade bigendanye n'uburyo babyibushye ntabwo baba bava hasi

Tanzania baruhuka nyuma yuko bari bamaze kunyagira Uganda


Mukeshimana Jeannette agenzura umupira hagati mu kibuga

Senaf Wakuma Demise azamukana umupira

Nibagwire Sifa Gloria kapiteni w'u Rwanda akurikiwe na Senaf Wakuma Demise

Alemnesh Geremew Asefa ku mupira ashaka uwo yacenga

Kalimba Alice wari wabanje ubushize bakina na Tanzania yabanjemo akina iminota 90'

Ikirango cya CECAFA

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda

11 ba Ethioipia babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI: Nyirabashyitsi Ingabire Judith (GK,18), Nibagwire Sifa Gloria (C,17), Mukantaganira Joselyne 12, Nyiransanzabera Miliam 20, Mukamana Clementine 5, Umulisa Edith 4, Kalimba Alice 16, Umwariwase Dudja 3, Ibangarye Anne Marie 11, Mukeshimana Jeannette 7 na Beatrice Uwamahoro 8.
Ethiopia XI: Nigist Mersha (GK, 1), Bizuayehu Tadesse Aymeku 2, Meselu Abera Tesfamariam 3, Meskerem Kanko 4, Emeber Adisu Asfaw 6, Mirkat Feleke Ayele 9, Senayt Bogale Boyzo 10, Ware Turkan (C, 11), Buwoli Hiwot Dengiso 14, Alemnesh Geremew Asefa 16 na Senaf Wakuma Demise 17

Abakinnyi basuhuzanya


Amakipe asohoka mu rwambariro




Amavubi yishyushya

Mukeshimana Jeannette yabanje mu kibuga akina iminota 47'

Abasimbura b'u Rwanda basohoka bava mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abasifuzi b'umukino


Indirimbo yubahiriza igihugu cya Ethiopia

Kebede Salamawit Zeray umutoza mukuru wa Ethiopia

Abasimbura b'u Rwanda






Indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Bertine Mutuyemungu (Ibumoso) na Immaculee Uwimababazi (iburyo) ku ntebe y'abasimbura

Abafana muri sitade ya Kigali

Ethiopia bishimira amanota atatu y'umunsi

Abakinnyi b'u Rwanda basezera abasifuzi
Dore gahunda y’imikino:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya 0-1 Uganda: (Mtuuzo Lilian 7')
-Rwanda 1-0 Tanzania: (Kalimba Alice 34')
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia 1-2 Uganda: ( Ware Birtukan 30' (Ethiopia), Aruka Grace68' & Nakayenze Yudaya 75')
-Kenya 1-1 Tanzania (Donisia Daniel Minja 12' (TZ) & Mwanalima Adam Jereko 20'(Ken)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda 1-4 Tanzania: ( Asha Saada Rachid 17' & 45+1', Donisia Daniel Minja 23', Shaban Hamza for TZ & Nankya Shadia (UG):90+1')
-Rwanda 0-3 Ethiopia: ( Meselu Abera Tesfamariam 32', Alemnesh Geremew Asefa 65' & Senaf Wakuma Demise 76').
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
