Cécile Kayirebwa agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo azahuriramo na Massamba na Cyusa Ibrahim

Imyidagaduro - 08/08/2026 5:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Cécile Kayirebwa agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo azahuriramo na Massamba na Cyusa Ibrahim

Mu rugendo rw’imyaka isaga 45 y’ubuhanzi bwaranze kubungabunga umuco nyarwanda no kuwugeza ku Isi, umuririmbyi w’icyamamare Cécile Kayirebwa agiye kongera guhurira n’Abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe, aho azanahabwa icyubahiro nk’umwe mu banyabigwi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.


Ni icyubahiro azahabwa mu gitaramo ‘Kigali Dutarame’, kizabera kuri Rond-Point ya Kigali Convention Centre ku wa 3 Ukwakira 2026, kikazahuza bamwe mu bahanzi n’itorero bafite izina rikomeye mu muziki n’umuco nyarwanda.

Muri iki gitaramo hateganyijwe gutaramamo Massamba Intore, Cyusa Ibrahim, Teta Diana, Muyango Jean Marie, ndetse n’amatorero arimo Inyamibwa, Ishyaka z’Intore na Indatirwabahizi, mu mugoroba uzaba ugamije guha agaciro gakondo nyarwanda no kuzirikana abayubakiye izina.

Ariko nubwo abazatarama bose bafite amateka akomeye mu muziki gakondo, Cécile Kayirebwa ni we uzaba ari ku isonga ry’ibizibandwaho, kubera uruhare rwe rwihariye mu kubungabunga umuziki nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Izina ryabaye kimwe n’umuziki nyarwanda

Iyo havuzwe amateka y’umuziki nyarwanda, izina rya Cécile Kayirebwa ntirishobora kubura. Mu myaka isaga 45 amaze akora umuziki, yabaye umwe mu bahanzi bamenyekanishije indirimbo zishingiye ku muco, ururimi rwimbitse ndetse n’ubutumwa bwubaka.

Yamamaye binyuze mu ndirimbo zakomeje kurenga ibihe zirimo "None Twaza", "Ubumanza", "Numukobwa", "Urubambye Ingwe", "Tarihinda", "Ndare", "Ikizungerezi", "Iwacu", "Marebe" na "Mpore", zakomeje gukundwa n'Abanyarwanda b'ingeri zose kugeza n'uyu munsi.

Ijwi rye ry’umwimerere, uburyo aririmbamo n’amagambo yubakiye ku Kinyarwanda cyimbitse byatumye aba umwe mu bahanzi bafite umwihariko udasanzwe mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.

Impano yakuriye mu muryango w’abanyabugeni

Cécile Kayirebwa yavukiye i Kigali ku wa 22 Ukwakira 1946, avukira mu muryango wakundaga ubuhanzi. Mu biganiro yagiye atanga, yavuze ko se yari umuririmbyi ukomeye muri chorale ya Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, ibintu byamufashije gukurira mu bidukikije byamutoje gukunda indirimbo kuva akiri muto.

Ni umwana wa kabiri mu bana 12. Amashuri abanza yayize muri Notre Dame de Citeaux i Kigali, ayisumbuye ayakomereza muri École Sociale de Karubanda i Butare.

Ni muri icyo gihe yatangiye kugaragaza impano ye ku mugaragaro, ashinga itorero rye rya mbere ndetse atangira guhimba indirimbo zishingiye ku muco nyarwanda.

Mu ndirimbo za mbere zahamije ubuhanga bwe harimo n’iyo yahimbiye Umwamikazi Rosalie Gicanda, we n’itorero rye bakajya bayiririmba mu birori bitandukanye by’ishuri.

Ubuhunzi bwamuhaye urundi rugendo rw’umuziki

Mu 1973, Cécile Kayirebwa n’umuryango we bahunze ubwicanyi bwabaga mu Rwanda berekeza mu Bubiligi.

Nubwo ubuhunzi bwari ubuzima bushya kandi bugoye, ni bwo bwamubereye amahirwe yo gukomeza guteza imbere impano ye no kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu Burayi yagiye akorera ibitaramo byinshi, yitabira amaserukiramuco atandukanye ndetse akomeza kwereka amahanga ubwiza bw’umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo n’imbyino.

Mu myaka isaga 40 ishize yataramiye mu bihugu byinshi byo muri Afurika no mu Burayi, anasubira kenshi gutaramira mu Rwanda.

Umuziki we wabaye ishuri ku b'ingeri zose

Hari abahanzi benshi bavuga ko bakuriye ku ndirimbo za Cécile Kayirebwa.

By'umwihariko, yabaye icyitegererezo ku bahanzi b'abagore binjiye mu muziki nyuma ye, kubera uburyo yerekanye ko bishoboka kubaka izina rikomeye udateshutse ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Indirimbo ze ntizishingiye gusa ku gususurutsa abantu, ahubwo zubatse ku mateka, urukundo rw’Igihugu, indangagaciro z’Abanyarwanda n’ubusizi bwimbitse, ari na byo byatumye zikomeza kuramba.

Usibye kuririmba, Kayirebwa yanashinze umuryango CEKA i Rwanda, ugamije guteza imbere no kubungabunga umuco nyafurika binyuze mu ndirimbo, imbyino n'ubuvanganzo.

Yakomeje no kwandika, aho mu kwezi kwa Kanama yasohoye igitabo yise "Wowe utuma mpimba", gikubiyemo ibisigo n'amagambo yakoresheje mu bihangano bye, kigamije gusigasira umurage yasigiye abakunda ubuvanganzo n’umuziki.

Mu rugendo rwe kandi habayemo ibihe byamuvugishije benshi, birimo urubanza rwabaye hagati ya 2012 na 2013, ubwo yaregaga ibigo bitandukanye by’itangazamakuru byo mu Rwanda abishinja gukoresha ibihangano bye nta masezerano yabibihereye.

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka no kugerwamo n’abahanzi bashya, guha icyubahiro Cécile Kayirebwa ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko urugendo rwubatse umusingi w’uyu muziki rutibagirana.

Igitaramo 'Kigali Dutarame' kizaba atari umwanya wo kumva indirimbo z’abahanzi batandukanye gusa, ahubwo kizaba n’umunsi wo kuzirikana umugore washyize izina ry’u Rwanda ku ikarita y’umuziki gakondo, akawuhindura umurage ukomeje guhererekanywa ibisekuru.

Ku bazitabira icyo gitaramo, bazabona amahirwe yo kongera kubona ku rubyiniro umwe mu nkingi z’umuziki nyarwanda, mu gihe azaba ahabwa icyubahiro gikwiye imyaka myinshi amaze yubaka ubuhanzi bwabaye ishema ry’Abanyarwanda.


Cécile Kayirebwa agiye kongera guhurira n’Abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe, aho azanahabwa icyubahiro

 

Igitaramo ‘Kigali Dutarame’ kizaba ku wa 3 Ukwakira 2026 muri ‘Rond Point’ ya Kigali Convention Center


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...